Basabwe kwibuka banakumira Jenoside

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr. Diane Gashumba, yasabye Abanyenyanza kwibuka abazize Jenoside banagaragaza uruhare rwabo mu gukumira ko itasubira kubaho ukundi.

Byari mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza cyakozwe kuri iki cyumweru tariki 24 Mata 2016.

Amwe mu mazina y'abatutsi bazize jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza.
Amwe mu mazina y’abatutsi bazize jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza.

Dr Gashumba wagarutse ku mateka y’u Rwanda mbere ya Jenoside, agaragaza uburyo igihugu cyayoborwaga bishingiye ku ivangura n’amacakubiri byagejeje kuri jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko n’ababyeyi babigizemo uruhare kuko bagomba gushyira imbere kurera igihugu.

Yagize ati “Mureke dushyireho akacu twibuke tunatekereza umusanzu wacu mu gukumira ko Jenoside itazasubira kubaho ukundi.”

Inzego zitandukanye zunamiye Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza.
Inzego zitandukanye zunamiye Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza.

Yanagize icyo avuga ku bapfobya Jenoside, abayigizemo uruhare kimwe n’abatunze agatoki ko n’ubwo hari ibyo bagerageza guhishira hari ibyo batazahisha urubyaro rubakomokaho.

Ati “Abana bazasoma amateka ya Jenoside kuko abayirokotse bo biyemeje kuyandika. Umwana azasoma ko abana b’Abatutsi bahagurutswaga bakimwa amashuli, akazi ndetse azanasoma asange izina rya se ku rutonde rwa ba Ruharwa nariburaho asangeho izina rya ba se wabo.”

Minisitiri Dr. Gashumba yasabye ababyeyi kurerera igihugu kugira ngo ingengabitekerezo icike.
Minisitiri Dr. Gashumba yasabye ababyeyi kurerera igihugu kugira ngo ingengabitekerezo icike.

Yongeyeho ko uwo mwana natabasha kubisoma azabibwirwa n’abandi ko abo akomokaho bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakabica ari inzirakarengane.

Umuteteri Françoise watanze ubuhamya nyuma yo kugaragaza inzira y’umusaraba yanyuzemo, yavuze ko kwibuka ari ukunyomoza abapfobya Jenoside kubera ko abayikoze batifuzaga ko hari n’umwe warokoka kandi batari bazi neza ko bazibukwa.

Ati “Hirya no hino mu gihugu hari abana b’imfubyi za jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda. Ntabwo rero wavuga ko abo bana aribo bigize imfubyi.”

Hari abaturage benshi bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka.
Hari abaturage benshi bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka.

Rugero Paulin wari intumwa ya IBUKA yasabye ko igikorwa cyo kwishyuza imitungo yononwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyihutishwa, avuga ko atiyumvisha uburyo cyananiranyemo.

Iki gikorwa cyo kwibuka i Nyanza cyasojwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza, rushyinguyemo Abatutsi b’inzirakarengane zirenga ibihumbi 23 bishwe muri Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyakubahwa minister turamushimiye, abagore bagize uruhare muri genocide yakorewe abatutsi turabagaye, basebeje izina umunyarwandakazi none twese nk’abitsamuye ba mutima w’urugo tube nyambere mu guharanira amahoro no kurwanya genicide n’ingengabitekerezo yayo, dukora cyane, dutekereza binini kgirango duteze igihugu cyacu imbere.

christine yanditse ku itariki ya: 25-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka