Nyanza: Kutamenya kugaburira abana byateye 800 indwara z’imirire mibi
Abana bagera kuri 800 mu Karere ka Nyanza bugarijwe n’imirire mibi, kubera ubumenyi bucye bw’ababyeyi ku gutegura indyo yuzuye.

Ikibazo cyahise gihagurutsa akarere n’abafatanyabikorwa, kugira ngo ibigo nderabuzima bifashe aba bana barimo 168 bari mu ibara ry’umutuku bivuga ko bafite imirire mibi ikabije, na 633 bari mu ibara ry’umuhondo rivuga abana bafite imirire mibi ariko idakabije.
Umwe mu bashinzwe ibikorwa by’ubuzima b’ukorera ku kigo nderabuzima cya Gatagara, Kabera Dorothee avuga ko bamaze iminsi bahugurwa ku buryo nabo bazahugura abajyanama b’ubuzima, bagaca icyo kibazo cy’imirire mibi burundu.

Agiea ati “Urebye ntabwo ibiryo byabuze ahubwo uburyo babigaburiramo abana nibwo budahwitse kuko batazi uko babibavangira.”
Umushinga Muri Nyanza François-Xavier Bagnoud (FXB) wakoze ubu bushakashatsi, uvuga ko iyi mibare ari iyatanzwe n’abajyanama b’ubuzima mu midugudu yose noneho nabo bakayikusanya, Ngiruwonsanga Narcisse, ushinzwemo imirire, isuku n’isukura abisobanura.
Ati “Iyi mibare tuyemeranyaho n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza kuko bwayikoreye igenzura abo bireba basanga ifite ishingiro.”

Ngiruwonsanga avuga ko urutonde rw’abo bana bari munsi y’imyaka itanu n’imiryango bagiye baherereyemo mu midugudu izwi ku buryo ubu barimo kwitabwaho n’ibigo nderabuzima bibegereye babifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima.
Nshimyumukiza Martin ukora mu Karere ka Nyanza, yasabye abasoje amahugurwa tariki 27 Gicurasi ko inyigisho bahawe zijya gukemura ikibazo kiriho imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu igacika.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|