Huye: Batangije ubukangurambaga bwo gutera imbuto mu busitani

Mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, batangije ubukanguramgaba bwo gutera ibiti by’imbuto ahari ubusitani hose, bise icyanya cy’ubuzima.

Iyi gahunda yatangirijwe mu busitani bw’ibiro by’Umurenge wa Huye tariki 29 Werurwe 2023 ahatewe ibiti by’imbuto zitandukanye, n’abaturage bahagarariye abanda bibutswa ko gutera ibiti by’imbuto ari ngombwa mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, ariko banerekerwa uko ibiti biterwa kandi bibutswa uko bikwiye kubungwabungwa.

Abayobozi beretse abaturage uko ibiti by'imbuto biterwa
Abayobozi beretse abaturage uko ibiti by’imbuto biterwa

Vital Migabo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu Murenge, avuga ko bayitangije nyuma yo kubona ko hari ibyanya usanga byaratewemo nk’ibyatsi byiza gusa, hanyuma bo bagatekereza ko bitewemo n’imbuto byarushaho kuba byiza, bikaba n’urugero ku baturage usanga bafite imbuga zibereye aho, mu gihe bateyemo n’imbuto byabafasha.

Ati “Umuturage dushishikariza gutera ibiti by’imbuto ashobora kutubaza ati ese ko mwebwe ku Murenge hari ubutaka bupfa ubusa mudahinga? Uru ni urugero dutanga tunarimbisha aho turi, tunigisha abaturage.”

Imyobo izaterwamo ibiti
Imyobo izaterwamo ibiti

Ubundi icyanya cy’ubuzima kiri mu mujyo w’ubukangurambaga bwatangijwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, wasabye ko buri rugo rwagira byibura ibiti bitatu by’imbuto.

Mu batuye mu Murenge wa Huye bitabiriye kugitangiza hari abavuga ko imbuto bagiye bazitera, bakarenza n’ibiti bitatu nka Alphonsine Mukantwari utuye mu Kagari ka Nyakagezi.

Agira ati “Mu rugo twateye avoka zirenga eshanu, marakuja ibiti bibiri, amapera n’ibinyomoro, ibiti bitatu.”

Icyakora, hari n’abavuga ko kubona ingemwe z’ibiti by’imbuto byo gutera bitorohera buri wese kubera ko bihenze.

Liberata Nyiramwiza w’umujyanama w’ubuzi agira ati “Urugemwe rw’icunga rugera mu mafaranga ibihumbi bibiri rumwe. Urumva kugira ngo uzatere nka bitatu biragoye. Ariko hari ababifite, kandi n’abatabifite buriya bazabigezwaho.”

Ku biro by'Umurenge wa Huye batunganyije ubusitani bushyashya, banateramo ibiti
Ku biro by’Umurenge wa Huye batunganyije ubusitani bushyashya, banateramo ibiti

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe ubukungu, André Kamana, avuga ko ingemwe zihenda bitewe no kuba zifitwe na bakeya, kandi ko umuti ari uko haboneka abantu benshi bashyiraho pepiniyeri, cyane ko ababagurira batabura.

Ati “Abaturage nibagire uruhare mu kwishakamo ibisubizo, bareke kumva ko Leta izabakorera byose.”

Biteganyijwe ko imbuto zizera ku biti byatewe mu busitani bwo ku nyubako z’ubuyobozi zizajya zijyanwa mu ngo mbonezamukurire, izo mu busitani bwo ku bigo by’amashuri n’ibigo nderabuzima zikifashishwa mu kunganira school feeding.

Abitabiriye kwakira ubutumwa bw'icyanya cy'ubuzima bari kuganirizwa na Visi Meya Kamana André
Abitabiriye kwakira ubutumwa bw’icyanya cy’ubuzima bari kuganirizwa na Visi Meya Kamana André
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka