Huye: Bizihije umunsi w’Ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza batera ibiti

Abasaga 500 biganjemo urubyiruko, kuri uyu wa 11 Werurwe 2023, bakoze umuganda wo gutera ibiti mu ishyamba rikikije ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, rizwi ku izina rya Arboretum, mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’Ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza (Commonwealth).

Abayobozi batandukanye ndetse n'urubyiruko rw'i Huye bateye ibiti
Abayobozi batandukanye ndetse n’urubyiruko rw’i Huye bateye ibiti

Muri iri shyamba risanzwe riteyemo ubwoko bw’ibiti bugera kuri 210, bahateye ibiti gakondo bibarirwa mu bihumbi bitatu by’imisave n’imikore, byitezweho kuzagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.

Ni ibiti bise ‘Ibiti by’uburambe’ (Seeds of Sustainability), nk’uko byavuzwe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya.

Yagize ati "Twateye ibiti gakondo kubera ubwiza bwabyo n’umwihariko wabyo, w’uko ibiti gakondo bikurura amazi biyajyana mu butaka, bikaba bidufasha mu kubungabunga neza ubutaka bwacu ndetse no kubungabunga ibidukikije.”

Minisitiri Mujawamariya atera igiti
Minisitiri Mujawamariya atera igiti

Yaboneyeho gusaba Abanyarwanda bose ndetse n’urubyiruko muri rusange kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.

Ati “Abanyarwanda twese nk’Igihugu kiri mu muryango w’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza, tugomba gukomeza kubungabunga ibidukikije, tukabungabunga n’ibi biti twateye uyu munsi muri Arboretum ya Kaminuza y’u Rwanda.”

Yunzemo ati “Iri shyamba dufata nk’igihaha cya Huye, iri shyamba rikorerwamo ubushakashatsi ku mbuto zitandukanye z’ibiti, dukomeze turibungabunge, turirinde twirinda, kuko u Rwanda rukwiye ibyiza.”

Urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa cyo gutera igiti, rwatahanye umugambi wo kurushaho gutera ibiti no kubishishikariza bagenzi babo.

Eric Ruhamya Kamanzi wiga ibijyanye n’ubuhinzi muri IPRC-Huye yagize ati “Gutera igiti ni ukubungabunga ibidukikije, ni ukubaka igihugu. Njyewe ku giti cyanjye ngiye gukangurira abanyeshuri bagenzi banjye gutera ibiti, byaba ibisanzwe bikura bikaduha n’inkwi n’imbaho, byaba iby’imbuto biduha izo turya hanyuma tukagira ubuzima bwiza.”

Pascal Munyampenda wiga ibijyanye n’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda, na we yiyemeje kuzana umusanzu we mu kongera ibiti mu Rwanda.

Urubyiruko rwari rwabukereye
Urubyiruko rwari rwabukereye

Yagize ati “Tugomba nibuze gusiga Isi imeze neza kurusha uko twayisanze, kugira ngo tuzakureho ingaruka nk’izo turi guhura na zo muri iki gihe z’ubushyuhe, inzara, n’ibindi bituruka ku ihindagurika ry’ibihe turi guhura na byo.”

Umunsi w’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza ubundi wizihizwa ku itariki ya 13 Werurwe. Gutera igiti muri Arboretum ya Huye ni intangiriro y’ibikorwa byo kuwizihiza.

Ishyamba rya Arboretum ryongewemo ibiti, ryatewe mu 1933. Guhera muri 2015 ryitiriwe uwari umwamikazi w’igihugu cy’u Bwongereza, Elisabeth. Kuba ryaramwitiriwe ngo bifasha u Rwanda kubona ubufasha mu gukomeza kuribungabunga.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka