Huye: Barasaba ko amashuri yakongerwa

Mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye, hari ababyeyi bifuza iyongerwa ry’amashuri yisumbuye, kuko hari abanyeshuri bakora urugendo rw’amasaha abiri bajya kwiga.

Kuri GS Karama ni ho honyine hari 12ybe mu Murenge wa Karama
Kuri GS Karama ni ho honyine hari 12ybe mu Murenge wa Karama

Ubundi uyu Murenge wa Karama ugizwe n’utugari dutanu, ariko amashuri yisumbuye ari muri tubiri twonyine, kandi kuri rimwe muri ayo mashuri abahiga bagarukira mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, nk’uko bivugwa n’uwitwa Daniel Muhire, uhagarariye abikorera muri uyu murenge.

Agira ati “Amashuri abanza yo mu tugari twose arahari. Twifuza ko byibuze hakongerwamo andi mashuri abiri yisumbuye y’abagarukira mu wa gatatu (9ybe) mu tugari twa Buhoro na Kibingo, ndetse n’andi abiri ya 12ybe mu Tugari twa Muhembe na Bunazi. Twifuza ko no mu myuga yigishwa ku ishuri rya 12ybe dufite bakongeramo n’ishami ry’amashanyarazi (électricité), kuko kugeza ubu bigisha ububaji n’ubwubatsi.”

Ibi binashimangirwa n’ababyeyi bavuga ko kongera amashuri yisumbuye, byafasha abana gukora urugendo rugufiya bajya kwigwa.

Janvier Nsengimana utuye ahitwa i Kibingo ati “Reba nk’aho uriya munara wo kwa Nyagakecuru uri, kugira ngo umwana azave hirya yawo ku rubibi rwacu na Maraba azaze kwigira ku Murenge, biragoye. Ariko baduhaye ishuri ryisumbuye ku ribanza riri hafi y’ikigo cy’Abashinwa byadufasha.”

Uwitwa Fébronie Mukakinani na we ati “Igihe imvura yaguye usanga abana bageze imuhira nijoro kubera kugama, bamwe bikanabaviramo gucumbika. Ku bana b’abakobwa bo hari n’igihe uko gutinda mu mayira bibaviramo uburumbo, kuko abashukanyi babafatira muri ya masaha bataha bakererewe, hakavamo n’abatwita imburagihe.”

Umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Karama, yongeraho ko n’ubwo ikibazo cy’imigezi abana bambuka bava cyangwa ku ishuri cyakemuwe kuko n’ahatari amateme hubatswe ayo mu kirere, aho hashyiriweho gutaha saa kumi n’imwe ku bana baturuka kure hari abagera mu rugo mu masaa moya z’ijoro.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko kongera amashuri bisaba ingengo y’imari kandi ko uko igenda iboneka bagenda bakemura ibibazo bitandukanye. Ni no muri urwo rwego mu mwaka w’ingengo y’imari ushize bubatse ishuri ry’imyuga i Karama bahoraga basaba, no muri uyu mwaka bakaba bari kubaka ibyumba by’amashuri bitatu.

Ati “Muri rwa rutonde rw’ibyifuzo by’abaturage tugenda tureba ibyabanza tugendeye ku buremere bwabyo, cyangwa uko tubona byahindura ubuzima bw’abaturage mu buryo bwihuse.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka