Iburasirazuba: Ubuyobozi burimo gushaka igisubizo ku mirenge 25 ishobora kwibasirwa n’amapfa

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko barimo kureba uko bafasha abahinzi n’aborozi bo mu mirenge 25 ishobora guhura n’amapfa kubera izuba ryinshi, mu bikorwa byo kuhira no kubabonera imbuto yihanganira izuba.

Guverineri Gasana yifatanyije n'abaturage gutera imbuto zihanganira izuba anabakangurira kuhira
Guverineri Gasana yifatanyije n’abaturage gutera imbuto zihanganira izuba anabakangurira kuhira

Yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021, ubwo yatangizaga umuganda wo guhangana n’amapfa, mu kagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, ahatewe ubwatsi bw’amatungo kuri hegitari ebyiri.

Guverineri Gasana avuga ko ubu bukangurambaga bugamije kwishakamo ibisubizo mu kuhira imyaka ahegereye ibishanga n’ahandi hashobora kuboneka amazi, ariko hatibagiwe no gufata aturuka ku mvura.

Hari kandi gukangurira abahinzi guhinga imbuto zihanganira izuba harimo imyumbati n’ibijumba.

Ku matungo ho ngo hagomba guterwa ubwatsi bwa Cloris Gayana kuko bwihanganira izuba, bikajyana no gutera ibiti kuko nabyo bikurura imvura.

Ati “Turagira ngo dukangurire abaturage gutera ibiti ariko na none no gufata amazi aturuka ku mazu kugira ngo ashobore kuramira inka kuko bikomeye.”

Imirenge ishobora guhura n’amapfa imvura ikomeje kubura n’ibikorwa byo kuhira bidashyizwemo imbaraga nyinshi ni 25 mu turere twa Bugesera, Kirehe, Kayonza, Rwamagana, Gatsibo na Nyagatare.

Guverineri Gasana avuga ko ubu barimo kureba abahinzi n’aborozi bababaye cyane kugira ngo bafashwe mu kubona uko bakuhira imyaka, no kubona imbuto zihanganira ibihe bibi.

Agira ati “Turimo kureba abababaye cyane no gusuzuma uburyo twashobora kubafasha bitewe n’ubushobozi buhari, ariko Leta ku ikubitiro yafashije gutera inkunga uburyo bwo kugura ibikoresho byo kuhira n’imbuto zitandukanye kugira ngo muri iki gihe ibishoboka tubikore nonaha kuri za mbuto zihanganira ibihe bibi.”

Gasana Damas ni umworozi mu mudugudu wa Kirebe, Akagari ka Kirebe mu Murenge wa Rwimiyaga, avuga ko izuba bahuye naryo rimusigiye isomo rikomeye cyane kuko inka ze zashonje bikabije.

Umuganda witabiriwe ku bwinshi
Umuganda witabiriwe ku bwinshi

Avuga ko aborozi bagenzi be bahinze ubwatsi ku buso bunini batigeze bahura n’ikibazo, ari nayo mpamvu ubu yiyemeje kuzatera hegitari 10 z’ubwatsi.

Ati “Burya kwiga si ukubwirwa ahubwo ni ukwirebera nanjye njya gutekereza gutera ubwatsi ni ahandi nabibonye kandi n’iri zuba ryampaye isomo rikomeye, kuko nasonjesheje inka zibura umukamo nyamara abateye ubwatsi inka zabo zimeze neza.”

Uretse mu Murenge wa Rwimiyaga hatewe ubwatsi bw’amatungo, mu Murenge wa Nyagatare akagari ka Nsheke hUhiwe imyaka irimo ibigori kimwe no mu Murenge wa Karangazi.

Ibikorwa nk’ibi bikaba byanakozwe mu turere tundi dufite ikibazo cyo kubura imvura mu ntara y’Iburasirazuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka