Abafana 15 bari ku mukino wa Rayon Sports na APR FC batawe muri yombi (video)

Abafana 15 b’umupira w’amaguru mu Rwanda bafunzwe bakekwaho guhimba ubutumwa bwemeza ko bapimwe COVID-19. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera yavuze ko abo bafana 15 bafunzwe bakekwaho guhimba ubwo butumwa bwemeza ko bisuzumishe COVID-19 kugira ngo babashe kwinjira muri sitade ya Kigali i Nyamirambo mu mukino wahuzaga APR FC na Rayon Sports wabaye ku wa Kabiri tariki ya 23 Ugushyingo 2021.

Polisi yerekanye abo bantu kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Ugushyingo ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Remera.

Umwe muri bo witwa Uwizeyimana Jeannette yavuze ko yageze kuri sitade ya Kigali bakamwiba telefoni yariho ubutumwa bugufi bw’umwimerere butangwa n’ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC). Bamaze kuyiba ngo yahise abona umuntu umubwira ko yamufasha kumuha ubutumwa akinjira muri sitade akareba umupira.

Yagize ati “Bakimara kunyiba telefoni n’umurongo nitabiraho (Simcard) nasigaranye indi telefoni imwe, hari umuntu wanyumvise ndimo gutaka arambwira ngo ko abandi bose barimo kuboherereza ubutumwa bugufi bugaragaza ko bipimishije ngwino nanjye mbukoherereze wigire kureba umupira. Kuko nari navuye mu Karere ka Nyagatare numvise ntari busubireyo ntarebye umupira wari wanzanye nahise mbyemera anyoherereza ubwo butumwa. Nafatiwe ku marembo ndimo kubwereka abari bashinzwe kwinjiza abantu muri sitade.”

Uwizeyimana yavuze ko nta kiguzi yatanze ngo bamuhe ubwo butumwa. Ngo yari abizi ko ibyo arimo gukora ari icyaha, akaba agisabira imbabazi ndetse agakangurira n’abandi kubyirinda.

Uwitwa Nkunzimana Evode we avuga ko ubusanzwe ari umumotari. Na we yafatanywe ubutumwa bugufi bugaragaza ko RBC yamwoherereje ubutumwa ko yisuzumishije icyorezo cya COVID-19 nyamara ari ubutumwa bw’ubuhimbano.

Yagize ati “Ku wa kabiri tariki ya 23 Ugushyingo saa munani z’amanywa navuye mu Karere ka Kicukiro, nzana umugenzi ugiye i Nyamirambo kureba umupira. Kubera ko njyewe ntari nisuzumushije icyorezo cya COVID-19 kandi nshaka kureba umupira, wa mugenzi yarambwiye ngo ngwino nkwereke umuntu ugufasha winjire. Yaramunyeretse anyoherereza ubutumwa bugufi muha amafaranga y’u Rwanda Igihumbi yo kunywa inzoga, ariko abandi ngo babacaga ibihumbi Bitanu.”

Nkunzimana na we yafatiwe mu marembo ya sitade arimo kwerekana ubwo butumwa bugufi bw’ubuhimbano. Asaba imbabazi akanakangurira abandi batekerezaga kuzajya bakora icyaha nk’icyo yakoze kubireka.

Abafana 15 baravugwaho guhimba ubutumwa bwa RBC bugaragaza ko bipimishije COVID-19
Abafana 15 baravugwaho guhimba ubutumwa bwa RBC bugaragaza ko bipimishije COVID-19

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera avuga ko abafashwe batarenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 gusa ahubwo bakoze n’ibyaha.

Yavuze ko bafite amakuru ko hari abantu bahimba ubutumwa ko bikingije bakanipisha COVID-19 kugira ngo babone uko bitabira imikino, ibitaramo n’ibindi bikorwa bitandukanye bihuza abantu benshi, bityo ababiteganya bakaba bazabigiriramo ibibazo ndetse bakagezwa imbere y’amategeko.

Yasabye abantu kwirinda kurenga ku mabwiriza aba yarashyizweho n’inzego zibishinzwe agamije kubafasha kuko abazajya bayarengaho bazajya babibazwa.

Ati “Kuri aba babihisemo barabibazwa, ku babiteganya bazabibazwa kandi bazafatwa, abantu turabagira inama yo kubivamo bakabireka.”

CP Kabera avuga ko guhimba ubutumwa bugufi, kubwitwaza kugira ngo ubone ibyo utari ukwiye kubona ari inyandiko mpimbano kubera ko ari umugambi uba wacuze.

Yavuze ko bagiye kuvugana n’abo bakorana harebwe uko hakwifashishwa uburyo bw’ikoranabuhanga mu kugenzura ko ibyangombwa abantu berekana kuri sitade ari byo koko atari ibihimbano.

Kurikira ibindi kuri iyi nkuru muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko abantu bazumva ryari? muri kigihe haruyobewe ko gukoresha anyandiko mpimbano ari icyaha !
nibareke gukora amakosa nkana. murakoze

vincent yanditse ku itariki ya: 25-11-2021  →  Musubize

Ariko abantu bazumva ryari? muri kigihe haruyobewe ko gukoresha anyandiko mpimbano ari icyaha !
nibareke gukora amakosa nkana.

vincent yanditse ku itariki ya: 25-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka