Muri 2035 Umunyarwanda azaba yinjiza asaga Miliyoni esheshatu ku mwaka - MINICOM
Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda, ivuga ko mu mwaka wa 2035, u Rwanda ruzaba rwinjiye mu Bihugu bifite umusaruro mbumbe ugereranyije ku buryo nibura buri muturage abasha kwinjiza amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni esheshatu (5,000 USD), buri mwaka.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, avuga ko icyerekezo 2050, buri wese yifuza kugira ibyo ageraho ku buryo hifuzwa ko mu mwaka wa 2035, u Rwanda rwaba rwinjiye mu Bihugu bifite umusaruro mbumbe ugereranyije (Upper Middle Income Countries), ku buryo nibura umuturage yaba ashobora kubona Amadolari y’Amerika arenze 5,000 buri mwaka avuye ku 1,000.
Ati “Turifuza ko mu mwaka 2035, u Rwanda rwaba rwinjiye mu Bihugu bifite umusaruro mbumbe ugereranyije ku buryo umuturage abasha kubona mu mufuka we Amadolari y’Amerika arenze 5,000 (arenga miliyoni 6FRW) ku mwaka. Uyu munsi mfashe umutungo w’Igihugu wose tukawugabana buri muntu yaba afite 1,000 cy’Amadolari naho 2050 buri wese akaba abona 12,000 y’Amadolari buri mwaka.”
Avuga ko kugira ngo bigerweho hari ingamba zigomba kugenda zifatwa buri myaka itanu (5). Mu myaka itanu ikurikira ngo biyemeje ko ishoramari ry’abikorera ryikuba kabiri rikava kuri miliyari 2,2 z’Amadolari y’Amerika akagera kuri miliyari 4,6 mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.
Ntabwo ari ibyo gusa kuko biyemeje ko ibyoherezwa mu mahanga nabyo byikuba kabiri bikava kuri miliyari 3,5 z’Amadolari y’Amerika bikagera kuri miliyari 7,3 mu myaka itanu iri imbere.
Buri mwaka kandi ngo hazajya hahangwa imirimo 2,500 ku buryo izagera kuri 1,250,000 by’imirimo mu myaka itanu iri imbere.
Avuga ko n’ubwo hakorwa byinshi mu kuzamura umusaruro haba mu nganda no mu buhinzi ngo ahakiri inyuma ari ukongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi no guteza imbere inganda.
Ati “Usanga aho dusigaye inyuma nk’Igihugu, ni ukongerera agaciro ku bikomoka ku buhinzi no guteza imbere inganda kuko ari nazo zongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.”
Avuga ko ariyo mpamvu mu Gihugu cyose hashyizweho ibyanya by’inganda 10 hagamijwe kuziteza imbere no korohereza abashoramari kubona aho bakorera.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko icyanya cy’inganda cya Nyagatare gifite ubuso bwa hegitari 200 kitaratunganywa ariko hamaze kugeramo inganda eshatu kandi n’abandi babyifuza imiryango ifunguye.
Avuga ko by’umwihariko Nyagatare ari Akarere kashorwamo imari kandi ikunguka cyane mu kubaka inganda zikora ibiryo by’amatungo, kubaka ububiko n’ubuhunikiro bw’imyaka, ibagiro rya kijyambere, inyubako z’ubucuruzi no mu bikorwa by’ubukerarugendo.
Ohereza igitekerezo
|
Ahaaa nge mbona umugati uzaba ugira miliyoni 3 rero it doesn’t matter
Biragoye Ariko birashoboka. Imbaraga nyinshi zishyirwe mubuhinzi n’ubworozi Cyane Cyane bakoreshwa ikoranabuhanga. Ikindi products twohereza Hanze nizimwe ,nta nshyashya ziyongera. Urugero : Hakwiye gukorwa ubworozi butanga umusaruro ujya Hanze . Mubihugu duturanye batumiza containers nyinshi z’inyama z’inkoko Ziva china !!!
Bavugako inzozi zihuta kuzikabya ari iz’umwana usinziriye akarota yihagarika bityo izindi zose biragora kuzikabya ariko ntiwareka kurota🫢🤷♂️
Biragoye mugihe hakiri umubare munini w’urubyiruko rurangiza kwiga ariko ntirubone akazi ariho usanga abenshi bari mu biyobyabwenge, nge mbona hakwiye gushyirwa imbaraga mu buhinze nkurwego rutunze benshi hamwe n’uburezi bakagira stabilite nkiya Minadefu(Ministry of Defence) naho ubundi inzara iragarika ingogo. Murakoze
Biragoye mugihe hakiri umubare munini w’urubyiruko rurangiza kwiga ariko ntirubone akazi ariho usanga abenshi bari mu biyobyabwenge, nge mbona hakwiye gushyirwa imbaraga mu buhinze nkurwego rutunze benshi hamwe n’uburezi bakagira stabilite nkiya Minadefu(Ministry of Defence) naho ubundi inzara iragarika ingogo. Murakoze