Uburasirazuba: Bane bafatanywe Kanyanga yakuzura ikigega
Abantu bane mu Turere twa Nyagatare na Kayonza, baririye ubunani muri kasho za Polisi nyuma yo gufatanwa inzoga itemewe ya kanyanga litiro 1,250.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko muri rusange umutekano wari wifashe neza umunsi ubanziriza ubunani ndetse n’umunsi w’ubunani nyirizina wa tariki ya 01 Mutarama 2025, uretse ibyaha byoroheje byakomotse ku businzi.
Avuga ko habayeho gukubita no gukomeretsa biturutse ku businzi byakozwe inshuro zirindwi (7), Kirehe rimwe, Nyagatare inshuro ebyiri, Bugesera ebyiri, Gatsibo rimwe na Rwamagana rimwe.
Ku bunani kandi Polisi yabashije gufata abantu bane batwaye ibiyobyabwenge by’inzoga itemewe ya kanyanga mu Turere twa Nyagatare na Kayonza bafatanywa litiro 1,250.
Ati “Hafashwe litiro za kanyanga 1,250 mu Turere tubiri, Nyagatare na Kayonza buri hose hafashwe abantu babiri babiri, ubu uko ari bane bafungiye kuri sitasiyo za Polisi muri utwo Turere.”
Umunsi w’ubunani kandi hafashwe abamotari bane n’abashoferi b’imodoka babiri bari batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha.
Mu Karere ka Bugesera habereye impanuka yoroheje aho imodoka ebyiri zagonganye banyirazo barumvikana birarangira.
SP Hamdun Twizeyimana, yasabye abanyarwanda muri rusange kugabanya kunywa ibisindisha kuko bidatanga umunezero ahubwo bishobora guteza ibindi bibazo.
Yabasabye kandi kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge haba kubitunda cyangwa kubicuruza kuko ubifatiwemo ahanwa n’amategeko.
Ikindi yasabye abaturage kwirinda kwihanira mu gihe habayeho kutumvikana, bakegera ubuyobozi bukabafasha ariko by’umwihariko bagatanga amakuru ku gihe ku hantu hagaragaye amakimbirane cyangwa kutumvikana ku kintu.
Ohereza igitekerezo
|