Mahama: Abacururizaga mu nkambi no hafi yayo bubakiwe inzu izabarinda igihombo
Abacururizaga mu nkengero z’inkambi y’impunzi ya Mahama, ndetse n’impunzi zakoreraga ubucuruzi imbere mu nkambi barashimira ubuyobozi bwabubakiye inzu y’ubucuruzi, yatumye ibicuruzwa byabo birushaho kugira ubuziranenge ndetse n’umutekano, batandukana n’igihombo bahuraga na cyo.

Iyi nzu y’ubucuruzi igeretse rimwe yamukiriwe abaturage ku wa Kabiri tari 4 Gashyantare 2025, yuzuye itwaye Amafaranga y’u Rwanda Miliyoni hafi 360.
Ikorerwamo ubucuruzi butandukanye burimo ubw’ibiribwa, imboga n’imbuto, ubucuruzi bw’imyenda, Resitora n’ibindi.
Ihurirwamo n’abacuruzi basanzwe bakorera mu nkambi, ndetse n’Abanyarwanda bacururizaga mu nkengero z’inkambi.
Nyiransabimana Celine, avuga ko mbere ahantu bakoreraga hari habi, kenshi hasi cyangwa ku mahema bityo ibicuruzwa byabo bikangirika.
Yagize ati “Ubundi mbere ahantu twakoreraga ni hasi cyangwa ku mahema, ukabona abantu benshi ariko bakorera ahadasobanutse. Iyi nzu batwubakiye izadufasha kunoza ubucuruzi bwacu, bityo bitwongerere abakiriya, n’iterambere ari ko rizagenda riza kurushaho.”
Uwitwa Said, we avuga ko yakoreraga mu nkambi, ashima ubuyobozi bwabitayeho bukabakura ahantu bakoreraga ku dutanda dushaje bacururizagaho, bakabaha inyubako igezweho.

Avuga ko ubu bakorera ahantu heza bityo n’ibyo baha abakiriya babo bikazajya biba bifite ubuziranenge.
Ati “Ubundi twacururizaga ku dutanda dushaje ahantu hadasakaye, ndetse bwakwira ibicuruzwa ukabitahana mu rugo rimwe na rimwe bikangirika, ariko hano uracuruza wajya gutaha ugafunga ukongera gufungura mu gitondo. Turashimira ubuyobozi bwadutekerejeho kandi natwe turizeza gukora neza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yashimiye ubufatanye na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, bakomeje gufasha mu kwita ku mpunzi za Mahama n’abaturage.
Yibukije abakorera muri iyi nyubako ko ari iyabo, bityo ikwiye kubafasha mu bikorwa bibateza imbere ariko nanone bakarushaho kuyifata neza.





Ohereza igitekerezo
|