Ngoma: Inzu 19 zasenywe n’imvura ivanzemo umuyaga

Inzu 19 zasenywe n’imvura yakurikiwe n’umuyaga mwinshi mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Jarama.

Iyi mvura yaguye hagati ya saa saba na saa cyenda z’igicamunsi tariki 12 Ukuboza 2024, yibasira cyane amazu ashaje ku buryo inkuta zimwe zasomye amazi menshi zikagwa ndetse n’ayasambuwe n’umuyaga wakurikiye imvura.

Abayobozi b’Akarere bavuga ko nta muntu wakomerekeyemo ahubwo abagize imiryango yahuye n’iki kibazo yacumbikishirijwe mu baturanyi.

Kuri ubu ngo ku bufatanye bw’Akarere n’abafatanyabikorwa bako ndetse na Minisiteri ishinzwe ibiza bagiye gushakisha uko bafasha abaturage.

Yagize ati “Jarama ni Umurenge uteye neza cyane nta manegeka ugira hari amazu ya kera ashaje kubera imvura nyinshi inkuta zigasoma amazi menshi zikagwa andi ibisenge bikurwaho n’umuyaga.”

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Mapambano Nyiridandi, yagize ati “Tugiye gukorana n’abafatanyabikorwa na Minisiteri ishinzwe ibiza dushake amabati, imiganda y’abaturage ndetse n’ubushobozi bundi turimo gukusanya kugira ngo tubonere abaturage ubufasha bwihuse.”

Mapambano kandi asaba abaturage kuzirika ibisenge by’amazu yabo kugira ngo birinde ko umuyaga wabasenyera.

Iteganyagihe ry’Ukuboza 2024, rigaragaza ko uturere twa Ngoma, Rwamagana, igice cy’Akarere ka Gatsibo, Kirehe n’uduce duto tw’Akarere ka Nyagatare na Kayonza, hazagwa imvura iri hagati ya MM150 na 200.

Uturere tugize Intara y’Iburasirazuba tuzagira umuyaga uri hagati ya metero hagati ya 6 na 8 ku isegonda, uretse aka Nyagatare kazagira umuyaga wa metero 4 kugera kuri 6 ku isegonda na Kayonza izagira umuyaga mwinshi wa metero hagati ya 8 na 10 ku isegonda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ABOBATURAGEMUBARWANEHO

MUNYEMANA JEACN LAUDE yanditse ku itariki ya: 13-12-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka