Nyagatare: Abakozi b’ishuri bamaze umwaka badahembwa

Abakozi barimo abazamu, abatetsi n’abarimu mu ishuri ribanza rya Kabirizi, Umurenge wa Karangazi, bavuga ko bamaze igihe badahembwa bakabwirwa ko biterwa n’uko amafaranga Leta igenera amashuri yo gusana ibyangiritse n’indi mirimo ataraboneka.

Umwe mu bakozi ukora akazi ko gucunga umutekano w’ishuri, tutashatse kuvuga amazina ye kubera impamvu zo kurengera akazi ke, avuga ko we na bagenzi bahuje akazi uko ari batatu bamaze igihe badahembwa harimo n’uwenda gusoza igihe cy’amasezerano ye atarabona umushahara n’umwe.

Yagize ati “Jye na mugenzi wanjye twenda kunganya kuko turishyuza amezi 11 kandi dufite amasezerano y’akazi y’umwaka umwe.”

Avuga ko kudahembwa byamugizeho ingaruka zirimo urwikekwe ku wo bashakanye kuko yumva ko hari ibindi ayakoresha ndetse no kugorwa no gutunga umuryango we.

Ati “Mu rugo byangizeho ingaruka kuko simbasha kubona ibikoresho by’ishuri by’abana, ubuzima bwo mu rugo ntibunyoroheye kuko umuntu babona ajya mu kazi buri munsi hari igihe batekereza ko bayampa nkayamarira iyo nkorera, ugasanga bambwira nabi ngo hari icyo mbakinga n’ubwo mba
mbabwiza ukuri.”

Avuga ko impamvu bagikora akazi ari uko bafite impungenge ko baramutse basezeye batakwizera ko bazabona amafaranga yabo amaze kuba menshi.

Uretse abakora akazi k’izamu ngo n’abakora akazi ko gutekera abanyeshuri nabo kuva iki gihembwe cy’amashuri cyatangira ntibarabona umushahara n’umwe.

Abarimu babiri bigishije muri gahunda nzamurabushobozi nabo bavuga ko bari bizejwe kwishyurwa amafaranga 20,000 nk’igihembo cy’iminsi 21 bakoze abandi bari mu biruhuko.

Umwe muri bo avuga ko bahembye bamwe abandi babiri babwirwa ko amafaranga yabo bazayahabwa nyuma. Kugeza uyu munsi ngo ntibarayabona, nyamara ngo ntibanabwirwa impamvu.

Umuyobozi w’iri shuri ntitwabashije kumubona kuko inshuro nyinshi twamuhamagaye kuri telefone ye igendanwa atatwitabye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko itinda ry’amafaranga Leta iha amashuri ridakwiye kuba ikibazo cyo kudahemba abakozi by’umwihariko abakora akazi k’izamu kuko bishobora kubatera ingeso y’ubujura.

Agira ati “Umuyobozi w’ishuri ntiyitaye ku bantu akoresha kuko abazamu bakwiye kubona ibyo bagenerwa kugira ngo bitabatera ibishuko byo kwiba. Aya mezi ni menshi bikabije.”

Cyakora ngo mu kiganiro umuyobozi w’ishuri yagiranye n’umukozi ushinzwe Uburezi ku Murenge wa Karangazi ngo yemeye ko atangira guhemba abakozi bafitiwe ideni guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Ukuboza 2024.’

Icyakora uyu muyobozi, we ngo yemera ko umukozi ufitiwe umwenda munini ari amezi atandatu.

Ku kibazo cy’abarimu bigishije muri gahunda nzamurabushobozi, umuyobozi w’ishuri we ngo avuga ko abafitiye umwenda w’iminsi itanu gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ese iyo v/m avuga ngo babahembe aba agira ngo babahembe amafara avuye he ?Cyokora kuko ahembwa menshi nagurize ikigo kizamwushyure CG niboneka

Gatoya yanditse ku itariki ya: 16-12-2024  →  Musubize

Ese iyo v/m avuga ngo babahembe aba agira ngo babahembe amafara avuye he ?Cyokora kuko ahembwa menshi nagurize ikigo kizamwushyure CG niboneka

Gatoya yanditse ku itariki ya: 16-12-2024  →  Musubize

Mwiriwe neza natwe muzadukorere ubuvugizi twakoreye company yubatse ibiro bya karere ka burera Noe umwaka irashize bataratwishura ubuyobozi bwakarere twabandikiye ntibagira icyo badusubiza

Uwihoreye prosper yanditse ku itariki ya: 16-12-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka