Kirehe: ‘Yatewe Ipfunwe’ no gukubitirwa mu kabari yica umuturanyi-Polisi

Kuri Noheri, umugabo wo mu Karere ka Kirehe yishwe n’umusinzi wari umaze gukubitirwa mu kabari naho abana batatu bafatwa ku ngufu.

Impanuka ya moto
Impanuka ya moto

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko ku munsi mukuru wa Noheri umutekano wagenze neza muri rusange uretse umuntu umwe wishwe, abana babiri bagasambanywa ndetse n’impanuka zoroheje.

Muri rusange mu Ntara yose hagaragaye ibyaha byo gukubita no gukomeretsa bitandatu (6), mu Karere ka Nyagatare bitatu (3), Gatsibo kimwe (1), Ngoma kimwe (1) ndetse na Kirehe icyaha kimwe (1) cyateje urupfu mu gihe abandi byari byoroheje kuko ntawagiye kwa muganga.

Ati “Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, hari umusore w’imyaka 18 wari mu kabari mu Murenge wa Nyarubuye muri Kirehe, aranywa arwana na mugenzi we basangiraga, aramukubita amukomeretsa ku jisho, barabakiza baranamusohora ngo atahe (uwateje urugomo ari na we wakomeretse).”

Akomeza agira ati “Yavuye mu Mudugudu yanyweragamo ataha iwabo mu wundi Mudugudu, ageze iwabo abona umuturanyi wabo, umugabo w’imyaka 35 wari wicaye hanze, hamwe n’ubusinzi n’umujinya wo gukubitirwa mu kabari, yabonye umwase wari hafi y’aho uwo muturanyi yari yicaye arawumukubita mu mutwe ahita apfa.”

Uwo musore yahise afatwa akaba afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Nyarubuye, naho uwitabye Imana umurambo we ukaba wahise ujyanwa ku bitaro bya Kirehe kugira ngo ukorerwe isuzumwa.

Mu Karere ka Kirehe, hasambanyijwe abana batatu

Muri rusange habaye impanuka zoroheje eshatu (3) harimo ebyiri za moto n’imodoka imwe, ariko hakaba hakomeretse byoroheje umumotari umwe na we akaba yagiye kwa muganga bamupfuka igikomere arataha.

Mu Karere ka Nyagatare kandi hafashwe umumotari umwe wari utwaye ikinyabiziga yasinze.

Hanafashwe kandi abantu bane (4) bari batwaye moto badafite ibyangombwa bibemerera gutwara, babiri muri Kayonza, umwe muri Bugesera n’undi umwe i Gatsibo.

SP Hamdun Twizeyimana, arakangurira abaturage kwinezeza ariko bazirikana ko umutekano ugomba kuza ku isonga, bakirinda ibikorwa biwuhungabanya.

Urubyiruko, cyane abanyeshuri bari mu biruhuko rwasabwe kwirinda ibisindisha n’ibiyobyabwenge, kuko bishobora kubashora mu byaha birimo gukubita no gukomeretsa ,kuko bihanwa n’amategeko ariko nanone bikaba byabakururira guhohoterwa.

Abacuruza ibinyobwa bisembuye nabo basabwe kwirinda gukomeza guha inzoga abantu bigaragara ko basinze, ndetse n’abatwara ibinyabiziga basabwa kwirinda gutwara banyoye ibisindisha.

Muri rusange Polisi y’Igihugu ikaba yifuriza abaturage b’Intara y’Iburasirazuba n’Abanyarwanda bose, kwizihiza neza iminsi mikuru isoza umwaka mu mutekano bagizemo uruhare, ndetse bakirinda no gusesagura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Hano igoma muri congo turikumwe

ACHILLE_TUYUBAHE yanditse ku itariki ya: 27-12-2024  →  Musubize

Hano i goma muri congo turabakurikirana 5/5 kandi ndabakunda

ACHILLE_TUYUBAHE yanditse ku itariki ya: 27-12-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka