Umusoro w’itabi uziyongera ijana ku ijana

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa, avuga ko mu ivugurura rishya ry’imisoro itabi riziyongeraho 100% rive ku musoro wa 130% rigere kuri 230% mu gihe inzoga za byeri (beer) uziyongeraho 5% mu rwego rwo kongera imisoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri.

Min. Murangwa avuga ko itabi ryari risanzwe risora mu buryo bubiri, aho ipaki imwe y’itabi hatitawe ku gaciro karyo yasoraga amafaranga 130% ubu hakaba hiyongereyeho amafaranga 100% biba amafaranga 230%.

Avuga ko nanone kuri uyu musoro hiyongeraho undi musoro ujyanye n’agaciro k’itabi utahindutse ungana na 36%.

Avuga ko imisoro y’inzoga ureba inzoga za byeri (beer) zari ku musoro wa 60% ubu uziyongeraho 5% ukagera kuri 65%.

Uyu musoro ukaba utareba inzoga za rikeri (Spirit) kuko zo ziri ku musoro wa 70%.
Impamvu inzoga za rikeri zitongerewe umusoro ngo ni uko wongerewe mu myaka ibiri ishize.

Murangwa, avuga ko iri zamuka ry’imisoro ku bintu bimwe na bimwe rigamije kugira ngo Igihugu kigire ibyo kigezaho hadategerejwe inkunga z’amahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka