Ni bimwe mu byagarutsweho n’ubuyobozi bukuru bwa RTB ku wa mbere tariki 13 Gicurasi 2024, nyuma y’ibiganiro bwagiranye na bagenzi babo mu gihugu cy’u Bushinwa mu rwego rwo kurushaho gufatanya hagati y’ibihugu byombi by’umwihariko zo kuzamura urwego rwa tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda.
Mu biganiro bitegura amasezerano y’imikoranire hagati y’impande zombi ateganyijwe kuzasinywa mu bihe bya vuba, bagarutse ku buryo binyuze n’ubundi mu ishuri ry’Abashinwa (Forever TVET) rigisha ibijyanye no gutwara imashini zikora imihanda, ariko hagatangirwa n’andi masomo y’igihe gito ndetse n’ay’amashuri yisumbuye ya tekiniki, imyuga n’ubumengiro, ryazamurwa rikaba ishuri ryahangana ku rwego rwa Afurika ndetse no ku ruhando mpuzamahanga.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’itangazamakuru umuyobozi Mukuru wa RTB Paul Umukunzi, yavuze ko icyo bibanzeho cyane ari ukubereka urwego TVET yo mu Bushinwa igezeho, nibyo bamaze kugeraho mu myaka myinshi bamaze bakora ibijyanye n’imyigishirize ya tekiniki, icyo bimaze gufasha Igihugu cyabo.
Ati “Bagiye batugaragariza ko aho bageze uyu munsi bagaragara ku ruhando mpuzamahanga nk’abari imbere, aba mbere ku Isi, aho byagiye bigaragara ko no mu bigo biri ahangaha biri mu bya mbere 100 ku Isi, mu rwego rw’uko zikora n’ibyo bashyira ku isoko mpuzamahanga, bakaba bifuza natwe kudufasha nk’u Rwanda, duhereye kuri TVET, ni gute twazamura ibyo dukora, kugira ngo natwe dushobore guhangana ku ruhando mpuzamahanga.”
Arongera ati “Turi hafi gusinyana amasezerano y’imikoranire nabo, azaturanga mu gihe kiri imbere, kugira ngo umwana w’umunyarwanda wigiye mu mashuri yacu hano mu Rwanda yige noneho ku rwego rumeze nk’urwo mu Bushinwa, kandi n’ibyo dukora ni uko tunafasha guhanga imirimo, duhange n’imirimo koko yujuje ibipimo mpuzamahanga.”
Nyuma y’ayo masezerano ngo hazahita hakurikiraho igikorwa cyo kwagura ibikorwa by’ishuri ryo mu Bushinwa ryigisha tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, ryifuza kwagura ibikorwa byaryo rikaza mu Rwanda, rizaba ryitwa Sino Africa Polytechnic.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Ingufu mu Bushinwa (CEC) Yung Kun, avuga ko u Bushinwa ari kimwe mu bihugu biza imbere mu gukora amashanyarazi aturutse ku muyaga ndetse n’izuba, hari byinshi inganda zaho zizasangiza u Rwanda.
Yagize ati “Niyo mpamvu twahisemo kuza mu Rwanda kubera ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byiza muri Afurika, kandi dufite inganda z’Abashinwa zamaze kwerekana ko kuhakorera bishoboka kandi bikagenda neza, yaba iziri mu bijyanye n’ubwubatsi, natwe turifuza kuza hano kubera ko u Rwanda rufite ahazaza heza mu rwego rw’ingufu.”
Umuyobozi wa Beijing Forever Technology Chen Xianlong, avuga uretse amashuri bafite n’ibindi bikorwa mu Rwanda, birimo imishinga barimo gukorana na REG, kandi iba ikeneye abantu bafite ubumenyi bujyanye nabyo.
Ati “Dukeneye abantu bakora mu bijaynye n’ingufu, amashanyarazi, niyo mpamvu nazanye abantu batandukanye baturutse mu bigo bitandukanye no mu nzego zitandukanye, ngo baze hano barebe niba bashobora kwubaka imikoranire n’aba hano, kuko birahenze iyo uzanye Abashinwa kuza gukorera hano, ariko bashobora kuzana ibikoresha tukigishiriza hano, ku buryo twabyikorera, bidasabye ko bikomeza kuva hanze.”
Forever TVET Institute isanzwe yigisha amasomo arimo ibijyanye n’amashanyarazi, ikoranabuhanga, gutwara imashini zikora imihanda, ishuri rigiye kuhagurirwa rikaba ari ku nshuro ya mbere rigiye kwagurira ibikorwa byaryo ku mugabane wa Afurika.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|