Uburyo abana bicazwa mu mashuri budakosowe byazabagiraho ingaruka z’uburwayi - Muganga
Hirya no nino mu Rwanda hagaragara ibigo by’amashuri byicaza abana mu byumba by’amashuri mu buryo buteye impungenge.
Hari aho abayobozi b’ibigo bagabanyamo icyumba cy’ishuri ibice bibiri, aho abana bicara barebana, bihabanye n’icyerekezo mwarimu arimo, kureba ibyo mwarimu yigisha cyangwa yandika bikabasaba kubanza guhindukiza bimwe mu bice bigize umubiri.
Igice cyibasirwa cyane muri uko guhindukira kw’abanyeshuri bashaka kureba ibyanditse ku kibaho ni ijosi, ibyo bigatera impungenge ku burwayi bushobora kuzafata abo bana, izo ngaruka zikazagera no ku mutwe.
Dr Muhire Philbert ni impuguke mu by’ubuzima akaba n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri. Mu kiganiro aherutse kugirana na Kigali Today, yavuze ko ubwo buryo abana bicaramo bushobora kuzabateza ibibazo by’ubuzima mu minsi iri imbere.
Uretse abo bana, ngo hari n’abakora indi mirimo itandukanye ibasaba kwicara cyane, na bo usanga bicaye mu buryo bwabagiraho ingaruka ku buzima.
Ati “Igihe kirekire umuntu amara ari muri Position runaka, yakagombye gukurikirana ko uburyo yicaye bidahungabanya ubuzima bwe, usibye n’abana mu mashuri hari n’abandi bantu usanga uburyo bicaye aho bakorera bitameze neza”.
Arongera ati “Hari aho usanga bibasaba kwituga intugu, bagasa n’abisumbukuruza cyangwa ugasanga barahina ijosi cyane bareba muri mudasobwa, cyangwa ugasanga umuntu yicaye mu ntebe ameza ari kure agahora ahinnye umugongo, ibyo byose bigira ingaruka cyane cyane ku rutirigongo no ku mitsi y’imikaya inyura iruhande rw’urutirigongo”.
Dr Muhire yagarutse ku kibazo kijyanye n’uburyo abana bicara mu ishuri batareba mu cyerekezo kirimo ikibaho mwarimu akoresha, avuga ko ibyo ari ikibazo kizagira ingaruka ku bana mu gihe kidakosowe hakiri kare.
Ati “Bidakosowe vuba bariya bana bazahura n’ibibazo bikomeye. Urumva niba umuntu yicaye arebana n’undi hanyuma bose bagakebuka bareba mu kindi cyerekezo mwarimu arimo, biba bigaragara ko bahina ijosi, guhina ijosi rero kandi ari ibintu bamaramo umwanya munini ku munsi, biriya bintu ni bibi cyane”.
Arongera ati “Muzi ikintu bita urukebu, biva ku kubabara kw’imitsi cyangwa se inyama zo ku ijosi, kandi ibyo akenshi biterwa na Position itari nziza umuntu yamazemo igihe cyane cyane nko mu ijoro aryamye. Biriya rero no ku muntu uhengeka ijosi ngo agire icyo akora kandi akabimaramo igihe kinini, icya mbere bimutera imitsi y’ijosi usanga ibabara kubera ko iba yakuruwe cyane umuntu areba mu kindi cyerekezo”.
Dr Muhire yavuze kandi ko bishobora no gutera ikibazo mu rutirigongo rwo mu ijosi, ati “Burya urutirigongo rubamo ibice byinshi, hari urwo mu ijosi, hari urwo mu gatuza, hari urwo hagati, hari urwo hasi, izo position zose bitewe n’iyo wafashe itameze neza urutirigongo rubangamirwa kuri buri gice cyagizweho ingaruka”.
Arongera ati “Umwana rero urimo wiga abirindura ijosi buri kanya, igice cya mbere kibangamirwa ni icy’urutirigongo rw’ijosi, kandi urwo rutirigongo usanga rurimo imitsi y’imyakura ituma amaboko akora neza atazamo ibinya, intoki zikora neza n’ibindi bice by’umubiri.
Dr Muhire yavuze ko mu gihe urutirigongo rwo mu ijosi rubangamiwe rukaba rwagorama, ngo hari ubwo iyo mitsi itsikamirwa ugasanga umuntu aragira ibinya mu maboko cyangwa se mu ntoki.
Avuga ko izo ari ingaruka zo guhina ijosi cyangwa se urutirigongo rukihengeka, aho utugufa dufashe urwo rutirigongo tubusana bigatera ibibazo bikomeye.
Ati “Uko kwicara nabi umuntu yihengetse, usanga bishobora kuvamo ko n’utugufa dufashe urutirigongo usanga dusa n’utubusana ntidukomeze kujya ku murongo umwe, iyo mitsi itunyuramo hari igihe ibangamirwa ugasanga iteye ibinya nk’ibyo, biriya rero bigira ingaruka cyane kuko iyo umwana yicaye kuriya ntabwo ari urutirigongo rwo mu ijosi ahindura gusa, usanga ahindura n’urutirigongo rwo mu gatuza n’urwo hagati”.
Arongera ati “Ibyo bice by’urutirigongo byose bigirwaho ingaruka, ibyo rero bigaragazwa n’ibinya bya hato na hato. Iyo bidakosowe bishobora kumutera ibibazo by’imitsi”.
Abashinzwe abo bana ku mashuri babivugaho iki?
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri baganiriye na Kigali Today, bavuga ko kuba bicaza abana muri ubwo buryo akenshi biterwa n’ubucucike mu mashuri.
Umwe muri bo ati “Kubera umubare munini ukigaragara muri bimwe mu byumba by’amashuri, twasanze kubicaza bose mu cyerekezo kimwe aho bose bareba imbere ku kibaho, abana bamwe bashobora kujya kure y’ikibaho ntibumve neza ibyo mwarimu avuga cyangwa yandika”.
Arongera ati “Ni yo mpamvu dutera intebe mu buryo bw’ibihande bibiri aho abanyeshuri baba barebana, gusa ni uburyo bwo kwiyeranja ariko buvuna abana, natwe tubona ko bibagora kuko kureba ku kibaho bisaba ko umwana abirindura ijosi, ibyo turabibona ko bishobora kubatera indwara y’ibikanu, ariko nta kundi twabigenza”.
Dr Muhire arasaba ko ubwo buryo umwana yicaramo bwakosorwa vuba mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’umwana.
Ati “Ahantu abantu baba bataratinda ho birashoboka, ariko mu ishuri ntabwo ari ahantu wavuga ngo nibabyihanganire kuko bahamara igihe kinini cyane. Inama nagira abantu, ibyumba by’amashuri ntabwo ari bito cyane ku buryo bisaba ko abana bicara barebana kuriya na mwarimu akajya mu rundi ruhande”.
Arongera ati “Bareba uburyo babahindurira bakicara mu buryo bose bareba mwarimu batabanje guhindukira, bakicara bameze neza mu rwego rwo kubarinda ibyo bibazo bya hato na hato by’imitsi bashobora kugira”.
Uwo muganga arasaba buri wese wumva ibimenyetso by’izo ndwara zavuzwe, kwihutira kugana umuganga akisuzumisha hakiri kare, mu kwirinda ko indwara ikomeza gukura.
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
Advantages et desavantages en meme temps.
Advantages et desavantages en meme temps.
Advantages et desavantages en meme temps.
Advantages et desavantages en meme temps.
Iriya nyicaro rwose ijena umunyeshuri ndetse na mwalimu.
Tekereza kumara umwaka wiga uhengamye igikanu ngo urakurikirana tr. Umwana ananiwe ntakurikira. Murakoze
Iriya nyicaro rwose ijena umunyeshuri ndetse na mwalimu.
Tekereza kumara umwaka wiga uhengamye igikanu ngo urakurikirana tr. Umwana ananiwe ntakurikira. Murakoze
Izo nama zirumvikana ariko se umuntu wazanye igitecyerezo cyo kwicaza muri iriya position ntazagirango ni ukumupfobya?
Ikindi najye ndi mwarimu pe ariko buri buryo nabonaga abanyeshuri batabasha gukurikira neza kubera guhindukiza ijosi rero bihindutse haricyo byafasha abanyeshuri.
Murakoze
Ibi byubahijwe,abana bakicara bareba neza ku kibazo kandibegamiye neza ku buryo umugongo wemabya ari byiza cyane.
Tubashimiye impuguro nziza mutugezaho gusa kimwe mubitera kwicaza abana muri ubwo buryo tubona ruguru ni ubwinshi bwabana mu ishuri rito kugirango babashe kurikwirwamo.nibari ubumenyi buke byakosorwa byaba Ari ishuri rito hakongerwaho andi.Kwirinda biruta kwivuza.Murakoze
Nibyo kandi bikosorwe, ubucucike ntaho bwahurira n’icyerekezo umunyeshuri arebamo, kuko n’ubundi aba yicaye mu mwanya wamugenewe. Murakoze
YEGO WOSE. MUGANGA INAMA ATANGA NI INYAMIBWA. HARI N’IBINDI BIORWA HENSHI BYAREMEJWE N’ABANTU BATARI IMPUGUKE AHUBWO ARI ABANYAPOLITIKI, NYAMARA IMPUGUKE ZIGATINYA KUBABWIRA KO ATARI BYO. URU RUGERO MWARUREBERAHO NO MU BUHINZI, MU BWOROZI, N’AHANDI IMPUGUKE ZIGATANGA INAMA NYAZO KU BIBAZO BIRIMO