Umuhate wanyu ni uwo gushimwa - Madamu Jeannette Kagame abwira abarangije muri Green Hills Academy

Madamu Jeannette Kagame yashimiye abanyeshuri barangije amasomo muri Green Hills Academy mu mwaka wa 2024, abasaba gukomeza kwitwara neza no mu yandi masomo bagiye gukomerezamo.

Yabivugiye mu muhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri 112 barangije muri Green Hills Academy, wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2024.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko buri mwaka yishimira kwitabira ibirori nk’ibi byo guha impamyabumenyi abarangiza muri iri shuri, kuko ari ibirori yishimira kandi muri Green Hills akaba ahafata nko mu rugo.

Madamu Jeannette Kagame yashimiye aba banyeshuri basoje amasomo ku muhate n’umurava bagaragaje mu rugendo rw’amasomo yabo, abibutsa ko nubwo bakwiye kwishimira iyi ntambwe ariko badakwiye kurenza urugero na cyane ko urugendo rukibategereje ari rurerure.

Yasabye abarangije gukoresha ubumenyi bahawe mu guteza imbere Igihugu cyababyaye kuko na cyo kibishimiye.

Yagize ati “Uwareba amasura yanyu akiri mato, ashobora gushidikanya ku bumenyi mufite. Bamwe muri mwe mufite ibitekerezo biruta kure imyaka yanyu. Mukoreshe ubumenyi mufite mu guteza imbere Igihugu cyanyu, kandi na cyo kirabishimiye”.

Madamu Jeannette Kagame kandi yashimiye ababyeyi b’abo bana, ku bwo kubafasha muri uru rugendo, kandi abashimira kuba barahisemo kurerera muri Green Hills Academy.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente akaba ari n’umubyeyi wa Audrey Ngirente na we wasoje amasomo uyu munsi, na we yashimiye abasoje amasomo ku ntambwe bateye.

Yabashimiye kandi umuhate ndetse n’umurava wabaranze muri uru rugendo bakaba bageze ku musaruro mwiza.

Ati “Mwanyuze mu bikomeye byinshi birimo kuzinduka, kurara amajoro mu masomo, ariko mwakomeje kugaragaza kwitwara neza, kandi ababyeyi turabibashimira”.

Yabasabye kwigirira icyizere buri gihe, kuko ibyo banyuzemo bigaragaza ko bashoboye no kugera ku birenze ibyo.

Yabasabye kubyaza umusaruro ahazaza ariko bagakomeza kwitwara neza mu mibereho yabo ya buri munsi, kwigira ku makosa ndetse no guharanira kuba abo bifuza kuba bo.

Yabasabye kandi kwibuka ko u Rwanda ari Igihugu cyabo kandi kibatezeho byinshi.

Umuyobozi Mukuru wa Green Hills Academy, Dr Daniel Hollinger, yashimiye ababyeyi bahisemo kohereza abana muri Green Hills Academy.

Yashimiye kandi abanyeshuri basoje amasomo, avuga ko nubwo banyuze mu bikomeye byinshi, uyu munsi bishimira umusaruro wavuyemo.

Ati “Turazirikana ko hari byinshi byabagoye muri uru rugendo, ariko turabashimira ko mwarusoje uyu munsi. Turizera ko ibyo mwize bikubiyemo ubumenyi bwo kubasha gukemura ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda ndetse n’Isi yose muri rusange”.

Umunyeshuri uhagarariye abandi, Daichi Yokomizo, ari na we wahize abandi, yavuze ko aba barangije batazibagirwa iri shuri, kuko ritanga impano nyinshi ziyongera ku masomo asanzwe.

Yavuze ko bashimira ababyeyi, abarezi babo n’ubuyobozi bw’ishuri ku bwo kubaba hafi muri uru rugendo, aboneraho gusaba bagenzi be gukomeza kuba intangarugero muri byose, mu rwego rwo gukomeza guhesha ishema ababyeyi, ishuri ndetse n’ubuyobozi bwaryo.

Abanyeshuri basoje muri uyu mwaka ni 112, barimo abahungu 77 n’abakobwa 55, bakaba kandi ari cyo cyiciro gisojemo abanyeshuri benshi mu mateka ya Green Hills Academy.

Abarenga 100 mu basoje amasomo uyu munsi bamaze kubona za kaminuza bazakomerezamo amasomo, zaba izo mu Rwanda ndetse n’izo mu mahanga.

Reba ibindi muri iyi Video:

Video: Salomo George

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka