Ikoranabuhanga ririmo koroshya kubona ibitabo bibereye bose mu mashuri - Ubusesenguzi
Abafite ibigo by’ikoranabuhanga rijyanye n’uburezi bakoze za porogaramu zo gufasha abanyeshuri gusoma ibitabo, baravuga ko ryatumye babasha kugeza mu bigo by’amashuri ibitabo byo gusoma, byoroshya uburezi budaheza ku bana bafite ubumuga n’abatabufite.
Ibigo nka TWIS na EDC ni bimwe mu bimaze kugeza ikoranabuhanga mu mashuri, ku biciro bito ugereranyije no gukoresha ibitabo byanditse mu mpapuro.
Mu kigaganiro EdTech Monday cya Mastercard Foundation, kigamije guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, cyatambutse kuri KT Radio, abayobozi b’ibyo bigo bagaragaje uko bakorana na Leta n’abikorera, mu gufasha koroshya kugeza ibitabo ku banyeshuri, hifashishijwe ikoranabuhanga rikoresheje amajwi, ibiri mu nyandiko ziri kuri murandasi cyangwa ibisohoka ku mpapuro.
Yves Himbaza washinze ikigo TWIS, akaba anashinzwe ikoranabuhanga mu korohereza abanyeshuri n’abarimu gukoresha ikoranabuhanga, avuga ko bimwe mu byo bakora harimo gushyira ibitabo mu ikoranabuhanga ryabo rya TWIS, ku buryo umuntu abigeraho ku buryo bworoshye akorshehe telefone cyangwa mudasobwa.
Agaragaza ko yatekereje gukora iyo porogaramu nyuma yo kubona imbogamizi zikomeye zo kuba abana banshi ku mugabane wa Afurika batazi gusoma, by’umwiriko abatuye munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Agira ati “Abana 70% bafite imyaka 10 batuye munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ntibashobora gusoma neza, mu gihe 40% by’abana bafite imyaka 10 bafite ibyago byo kutazamenya gusoma na rimwe, ibyo ni byo twifuza ko ikoranabuhanga ryadufasha gukemura, abana b’u Rwanda bakamenya gusoma”.
Agaragaza ko impamvu zibitera ari uko hari abana badafite ibitabo byo gusoma, dore ko ubu ku isoko binahenze, aho igitabo kimwe nko mu Rwanda gishobora kugura 6000Frw, bikaba bitorohera buri mubyeyi kugura ibitabo kuri buri mwana.
Avuga ko kugira ngo icyo kibazo gikemuke, bahisemo kwandika ibitabo bishyirwa mu ikoranabuhanga rya TWIS, abanyeshuri bakabona ibyo gusoma, ku buryo mu bushakashatsi bwakozwe, byagaragaye ko umwana ashobora kwiyongera gusoma neza ku kigereranyo cya 30% mu gihe cy’amezi atatu.
Agira ati “Twibanze ku bushobozi bw’ababyeyi aho ushobora kubona ibitabo 100 ku mafaranga 2000Frw gusa, kandi ibyo bitabo bikaboneka nta murandasi mu gihe nibura umubyeyi kugira ngo agure igitabo kImwe byamusabaga kwishyura nka 6000Frw”.
Bunani Cyprien uyobora ikigo cya EDC cyandika ibitabo bishyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, avuga ko mu rwego rwo kwandikira no gusomera abantu bafite ubumuga, bakoze porogaramu ishyirwa muri telefone yitwa (EDC Sono), ifasha gusoma igitabo mu ikoranabuhanga ku bantu babona cyangwa batumva batabona, bigafasha benshi mu bagiraga imbogamizi ku bana bafite ubumuga
Agira ati “Twafashe amwe mu mashuri mu igerageza, ngo turebe ko abana bafite ubumuga bafashwa gusoma ibitabo hakurikijwe ubumuga bafite, kandi twasanze abana babyishimira, ibitabo by’amajwi kandi bifasha n’abana badafite ubumuga kumenya no kumva imisomere inoze, na bo bakarushaho kumenya gusoma”.
Ibikorwa remezo bihagaze gute mu gufasha abana kugera kuri EdTech?
Himbaza avuga ko gahunda ya Leta yo gutanga mudasobwa mu mashuri, no gutanga telefone zigezweho mu baturage bizarushaho gufasha kugera kuri iryo koranabuhanga, kuko ubusanzwe usanga ibyo bikoresho bihenze ku isoko.
Ku kijyanye n’imyumvire n’ubushake bw’ababyeyi ku myigire ishingiye ku ikoranabuhanga, Himbaza avuga ko hari abadakozwa ibyo gukoresha ikoranabuhanga, kubera kutamenya guhitiramo umwana ibyo akwiriye kuba yiga cyane cyane mu cyaro, ibyo bikaba byagora bamwe mu babyeyi gushora mu ikoranabuhanga rigamije kunoza uburezi bw’abana.
Agira ati “Kugira ngo imyigire y’abana itere imbere turacyafite akazi ko gusobanurira ababyeyi, ko igishoro cy’ikoranabuhanga ku mwana ari ingirakamaro ku burezi bw’uyu munsi, ni ngombwa ko babigiramo uruhare”.
Bunani agaragaza ko Leta yababaye hafi muri ubwo buryo bwo kunoza ikoranabuhanga rikenewe mu burezi, hakurikijwe integanyanyigisho z’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), kugira ngo ibitabo bigendane na gahunda y’uburezi.
Agira ati “Ishami rishinzwe ICT rya REB ryadufashije kugorora neza ibyo twanditse n’uko byahuzwa n’integanyanyigisho, REB itwemerera ko ibyo twakoze bimeze neza, byatumye abandi bafatanyabikorwa bumva ko twakorana nta kibazo, uwo ni umusanzu mwiza Leta iduha”.
Abafite ibigo by’ikoranabuhanga mu burezi basaba ababyeyi kugira umuco wo gukundisha abana gusoma, kugira ngo ishoramari Leta ishyiramo ritange umusaruro, bityo abana bamenye gusoma kuko ari yo nzira yo kugera ku bumenyi bw’ibanze, no kugera ku buhanga buzabateza imbere, kandi abayobozi b’ibigo by’amashuri bagacika ku muco wo gufungirana ibitabo mu mashuri ahubwo bakabiha abana bakabibyaza umusaruro.
Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|