Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yatumye hari abarigarukamo bari bararitaye
Nubwo Goverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zigamije gufasha abana bose kwiga neza, haracyagaragara abata ishuri, kuko muri 2021/22, abana bataye ishuri bangana na 194,721 mu barenga Miliyoni 2.7 bari banditswe nk’uko imibare yo mu gitabo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (Statistical Year Book 2023) ibigaragaza. Zimwe muri gahunda zaje nk’umuti hakaba harimo n’iyo kugaburira abana ku ishuri.
Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, ku byagezweho na Guverinoma mu kunoza ireme ry’uburezi mu byiciro byose, yagarutse kuri iyi ngingo.
Yagize ati “Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, yagize uruhare rugaragara mu guteza imbere imirire y’abana, bituma babasha gukurikira neza amasomo yabo.”
Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente, avuga ko hari ubuhamya buhari bugaragaza umusaruro wavuye muri iyo gahunda.
Ati “Ubwo buhamya turabufite, hari n’abagarutse ku ishuri bari bararitaye, kubera iyo gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.”
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ivuga ko hari ingamba zashyizweho zigamije gukumira umwana kuva mu ishuri.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y’Uburezi muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma, avuga ko ari uburenganzira bw’umwana wese kwiga kuko n’Itegeko Nshinga ribigena.
Ati “Itegeko Nshinga rya Leta y’u Rwanda, rigaragaza ko ari uburenganzira bw’umwana wese kwiga. Umwana wese agomba kuba ari mu ishuri.”
Baguma akomeza avuga ko na MINEDUC yashyizeho politiki zigamije gusubiza ibibazo byatuma umwana ava mu ishuri.
Ati “Itegeko Nshinga riratuyobora, rigatuma natwe mu burezi dushyiraho andi mategeko, itegeko ry’uburezi, za politiki dufite z’uburezi zigaragaza ko abana bose bagomba kuba bari mu ishuri, kubakurikirana, gusubiza mu ishuri n’uritaye, no kumenya n’impamvu bataye amashuri.”
Yungamo ati “Uburezi bwo mu mashuri y’ibanze ni ubuntu (basic education). Ni ukuvuga ko nta kiguzi cy’uburezi, ntabwo umubyeyi yishyura amafaranga y’ishuri, ntabwo yishyura ngo umwarimu ahembwe, ntabwo yishyura kugira ngo ishuri ryubakwe, ibitabo, cyangwa kugira ngo yicare mu ishuri, icyo kiguzi ni Leta ikishyura.”
Baguma avuga ko umubyeyi asabwa uruhare ruto, nabwo kuri gahunda imwe yo kugaburira umwana ku ishuri.
Agira ati “Icyo dusaba umubyeyi ni uruhare rwe ruto cyane, kuri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri.”
Mu mwaka wa 2019/20 mu mashuri abanza abana bataye ishuri bari 9.5%, mu gihe muri 2020/21 bagabanutse bagera kuri 7.1%.
Iki kibazo ntabwo kiri mu mashuri abanza gusa, kuko mu yisumbuye (lower secondary) muri 2019/20 abataye ishuri banganaga na 11.0% mu gihe 2020/201 banganaga na 12.5%. Mu mashuri yisumbuye (upper secondary) abaritaye mu 2019/20 bari 7.8% mu gihe muri 2020/201 banganaga na 5.9%, nk’uko Imibare yo mu gitabo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ibigaragaza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|