Dore uko ingendo z’abanyeshuri bajya mu biruhuko ziteye
Hashingiwe ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi, ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira mu miryango yabo mu biruhuko, guhera tariki 25/03/2024 kugeza tariki 28/03/2024.

Gahunda y’ingendo kuri abo banyeshuri ikaba iteye ku buryo bukurikira:
Ku wa Mbere tariki 25/03/2024, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere dukurikira:
Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali
Nyanza na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo
Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba
Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru
Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba
Ku wa Kabiri tariki ya 26/03/2024 hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere dukarikira:
Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amakenfo
Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’lburengerazuba
Burera mu Ntara y’Amajyaruguru
Rwamagana na Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba
Ku wa Gatatu tariki ya 27/03/2024, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere dukarikira:
Huye na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo
Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba
Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru
Ngoma na Kirehe mu Ntara y’lburasirazuba
Ku wa Kane tariki ya 28/03/2024, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere dukurikira:
Muhanga na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo
Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba
Gicumbi mu Ntara y’Amajyarugu
Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba
Amashuri asabwa kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere mu ngo zabo butarira, kandi hambaye umwambaro w’ishuri.
Ababyeyi basabwe guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza mu rugo, bagendeye ku biciro bishya by’ingendo byatangajwe.
Abashinzwe uburezi mu turere no mu Mirenge barasabwa gukurikirana igikorwa cyo gusubiza abanyeshuri mu rugo, no gukurikirana ko amashuri yohereje abanyeshuri mu miryango yabo ku gihe cyateganijwe.
Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo zabo, abahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri stade ya ULK ku Gisozi, zibajyana mu byemerekezo by’aho bataha.
Nyuma ya saa cyenda z’amanywa (15h00) stade izaba ifunze, nta munyeshuri uzaba wemerewe kuza nyuma y’iyo saha yavuzwe haruguru.
Ohereza igitekerezo
|
Turi kubaza uko abanyeshuri bazataha igihebwe cyakabiri 2024 murakoze
.
murakoze kutugezaho uko ingendo ziteye bizafasha ababyeyi gutegura amafaranga yurugendo hakirikare