Amajyaruguru: Abaturage barasabwa kudakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta burenganzira babifitiye
Abayobozi bo mu ntara y’amajyaruguru barasabwa kurushaho kwegera abaturage bakabasobanurira ububi bwo kuba bakwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta burengenzira.
Ibi babisabwe na Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimee mu nama y’umutekano yamuhuje n’abayobozi b’uturere tugize iyi ntara, kuri uyu wa kane tariki 21/8/2014 mu murenge wa Bushoki.

Yavuze ko abaturage bo mu ntara y’amajyaruguru ari bamwe mu bagize umutungo w’igihugu,kandi ko ubuzima bwabo bugomba gusigasirwa,akaba ari muri urwo rwego bagomba kumva neza ingaruka mbi bahurira nazo muri ibyo birombe zirimo nko kuba bahasiga ubuzima kandi ntibigire inkurikizi kuko batabifitiye uburengenzira.
Yasabye abayobozi b’uturere uko ari dutanu tugize iyi ntara, cyane cyane udukunze kubonekamo ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro ko barushaho kumvisha abaturage ko ubuzima bwabo ari bwo bw’ingenzi, mbere y’uko bashakisha amafranga ashobora kuba yatuma bahasiga ubuzima.
Ibi kandi umukuru w’intara y’amajyaruguru abisabye mu gihe mu karere ka Rulindo, ubuyobozi buherutse gukora umukwabo wari ugamije gushakisha bene aba bantu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta burenganzira bahawe n’ubuyobozi bubishinzwe.
Abantu bagera kuri 200 barafashwe bajyanwa mu kigo cya Transit Center cya Bushoki, aho kugeza ubu bahabwa amahugurwa n’inyigisho zijyanye n’imyitwarire mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi bijyanye nabyo.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|