Ngororero: SACCO zazamuye ubukungu bw’abaturage zongera n’imari yazo
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buvuga ko kuba muri aka karere hari umubare w’abaturage bakomeje kuzamura ubukungu bwabo abandi bakazamuka mu byiciro by’ubudehe babarizwagamo, koperative zo kubitsa no kugurizanya “Umurenge SACCO zabigizemo uruhare runini kuko zatumye abaturage bakorana n’ibigo by’imari n’amabanki kurusha mbere.
Muri aka karere, mbere abaturage ntibabashaga kubona uko bakorana n’ibigo by’imari n’amabanki ahanini kubera ko byari bikeya ndetse n’amabanki ari kure y’abaturage, kuba muri buri murenge hari sacco bikaba byarorohereje abaturage kubitsa no kuguza.
Ubuyobozi bugaragaza ko za SACCO zo muri aka karere zose hamwe zimaze kugira amafaranga y’ubwizigame angana na miliyari imwe ndetse zikaba zimaze gutanga inguzanyo mu baturage nazo zingana na miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Ngororero, Mazimpaka Emmanuel avuga ko aya mafaranga akomeza kuzamuka kandi imikoranire myiza ikaba ikomeje gutuma abaturage bagana ayo makoperative, n’ubwo hakiri n’abaturage bagikangurirwa kugana ayo makoperative kuko hari abatarava mu bujiji n’abitwaza ubukene.
Mu mwaka ushize wa 2013, SACCO 4 zo muri aka karere zibwe n’abakozi bazo bituma bamwe mu baturage batangira kuzitakariza icyizere, ariko ngo hafashwe ingamba nshya z’umutekano w’amafaranga ku buryo ibyo bibazo byakemutse n’abaturage bakongera guhumurizwa.
Abatuye aka karere barashimirwa kugana amabanki, mu gihe ku munsi mpuzamahanga wo kwizigamira wizihijwe mu mwaka wa 2013 byagaragajwe ko mu Rwanda abaturage bagera kuri 40% bayobotse amabanki, 32% bakaba bizigamira mu bimina, amashyirahamwe n’amakoperative naho 28% bakaba ntaho bagaragara muri iyo gahunda.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|