Kamonyi: Kubumba imitako n’ibindi bikoresho bigezweho byahesheje ababumbyi agaciro

Mu gihe ababumba inkono n’ibibindi bavuga ko umwuga w’ububumbyi wataye agaciro bitewe n’ibikoresho bigezweho, hari ababumbyi bateye intambwe basigaye babumba imitako n’ibindi bikoresho batangaza ko kubumba byabateje imbere.

Mu kagari ka Kagina, umurenge wa Runda, hari imiryango isaga 150 itunzwe n’umwuga w’ububumbyi bitewe n’amateka ibisekuru bya bo byabayemo. Bamwe mu bakora uyu mwuga baretse kubumba inkono bahitamo kubumba imitako igezweho nk’ingagi, amavazi batera mo indabo, ibifuniko by’amatara n’udukopo twa buji.

Bagereranyije n’umusaruro bakuraga mu bubumbyi bw’inkono bavuga ko gukora imitako bibaha amafaranga menshi. Nyiranziza Athanasie avuga ko ibumba rivuye mo inkono imwe igura amafaranga 100, rikorwamo ivase iguze amafaranga 1000.

Abayobotse ububumbyi bw'imitako ngo babona umusaruro utubutse.
Abayobotse ububumbyi bw’imitako ngo babona umusaruro utubutse.

Indi mbogamizi igaragara mu bubumbyi bw’inkono ngo ni uko abaguzi babaye bake kuko abantu benshi basigaye bateka mu masafuriya. Igiciro cy’inkono ngo ntikijyanye n’isoko ry’ibiribwa nk’uko umukecuru Mukamuheto Xavérine w’imyaka 75 abivuga.

Aragira ati “kera umuntu yajyanaga udukono ku isoko agakuramo amafaranga ahashyemo ibijumba n’ibishyimbo. None kuri ubu amafaranga avuyemo iyo uyaguze ibiro bibiri by’ibishyimbo ntuvanamo n’uburisho”.

Kubumba inkono nta musaruro bigitanga kuko abaguzi babaye bake.
Kubumba inkono nta musaruro bigitanga kuko abaguzi babaye bake.

Cyakora abaretse inkono bakayoboka kubumba imitako, bahamya ko bamaze gutera imbere kuko bayibonera isoko kandi bakayigurisha kuri menshi.

Maburakindi Hamisi, abumba ibishushanyo by’ingagi akabigurisha n’umucuruzi w’imitako wo ku kibuga cy’indege. Mu mafaranga akuramo ateza imbere urugo rwe aha abana be ibikoresho by’ishuri kandi yubatse n’inzu ikomeye.

Sindahera Aléxis, nawe ugurisha imitako n’iduka riyicuruza, ngo ku kwezi yinjiza amafaranga atari munsi y’ibihumbi 50 ku buryo yabashije kugura inka ndetse arimo kubaka n’inzu ifite agaciro kari hejuru ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Sindayiheba ari kwiyubakira inzu igezweho mu mafaranga akura mu bubumbyi bw'imitako.
Sindayiheba ari kwiyubakira inzu igezweho mu mafaranga akura mu bubumbyi bw’imitako.

Guteza imbere imiryango y’ababumbyi bashigajwe inyuma n’amateka ngo ni inshingano z’ubuyobozi, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kagina, Nzaramba Jean Bosco akavuga ko bashishikariza ababumbyi kubumba ibijyanye n’igihe kandi bakitabira n’indi myuga itari ububumbyi.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umwuha wose iyo wawukoze uwukunze uragutunga, aho kujya kwiba wakoresha amaboko yawe

mazuru yanditse ku itariki ya: 27-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka