Muhanga: Barifuza ko uko imirimo ivuka n’abakorana n’ibigo by’imali bagomba kwiyongera

Imibare igaragara mu mirenge itandukanye igize akarere ka Muhanga igaragaza ko abaturage bagejeje imyaka 18 bitabira gukorana n’ibigo by’imali bakiri bakiri bacye kanda ngo ugasanga hari imirimo bakora yagombye kubafasha kwizigama.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyogwe, Ndejeje François Xavier, avuga ko muri uyu murenge abaturage bitabiriye gukorana n’ibigo by’imali bagera ku 5000 mu gihe abitabiriye amatora y’abadepite umwaka ushize babarirwa m bihumbi cumi n’umunani.

Mu yindi mirenge naho usanga imibare y’abitabira gukorana n’ibigo by’imali bakiri bake ugereranyije n’abayituye bagejeje igihe cy’imyaka 18, kuko ngo nko muri Nyamabuye SACCO yabo iri mu 3000, Kiyumba 5000 ndetse n’ahandi ngo iyi mibare ikaba itari hejuru.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n'imali mu karere ka Muhanga Uhagaze François avuga ko abakorana n'ibigo by'imali bakiri bacye.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’imali mu karere ka Muhanga Uhagaze François avuga ko abakorana n’ibigo by’imali bakiri bacye.

Ikigamijwe ni ukuzamura iyi mibere nibura buri wese ugejeje igihe cy’imyaka 18 akaba yabasha kugira konti mu kigo cy’imali cyangwa muri banki. Izi konti kandi ngo si izo gutunga gusa ahubwo zigomba gufasha umuturage kwiteza imbere, kuko ngo uwabikije ashobora kwigomwa kurusha ufite ifaranga mu biganza.

Nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’imali mu karere ka Muhanga, Uhagaze François, zimwe mu mpamvu zituma abaturage batitabira uko bikwiye gukorana n’ibigo by’imali ni ukuba hari imirimo mishya ivuka ariko ugasanga abayikoramo bahemberwa mu ntoki, cyangwa ugasanga n’abakoresha badashishikariza abakozi babo guhemberwa ku makonti.

Cyakora ngo hari n’ingamba zigomba gufatitirwa uyu muti kuko ngo kugira konti ikora neza ari kimwe mu bigaragaza izamuka ry’igipimo cy’ubukungu. Agira ati « buri mwaka hari abantu duha ibyangombwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ariko bagahembera mu ntoki, ibi bigomba gucika kuko bifasha uwakoze kwizigama».

Abayobozi b'ibigo by'imali n'amabanki bagomba gufata iya mbere bagashishikariza abaturage ibyiza byo gukorana n'ibigo by'imali.
Abayobozi b’ibigo by’imali n’amabanki bagomba gufata iya mbere bagashishikariza abaturage ibyiza byo gukorana n’ibigo by’imali.

Urugero uyu muyobozi atanga ni ukuba nko mu murenge wa Kabacuzi honyine habarurwa abakora mu birombe bagera ku bihumbi bitatu, ariko ugasanga nta makonti bagira, nta buzima bwiza bafite kandi binjiza amafaranga.

Ubu rero ngo hagiye gushyirwaho uburyo bwo kugenzura ahantu hari imirimo bahereye ahacukurwa amabuye y’agaciro, maze abayobozi abanyamabanki ndetse n’abahagarariye ibigo by’imali bagasanga abaturage kubigisha ibyiza byo gukorana n’ibigo by’imali, n’inyungu bifitiye umuturage.

Ikindi ngo ni uko abayobozi b’inzego z’ibanze bagiye kumanuka bakigisha abaturage umudugudu ku mudugudu, uko bashobora gukorana neza bagamije kuzamura ubukungu bwabo n’ubw’igihugu muri rusange.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka