Kayonza: Urubyiruko rwubaka agakiriro rusanga karatangiye kugabanya ubushomeri n’ubwo kataruzura
Abakora mu mirimo y’ubwubatsi bw’agakiriro mu karere ka Kayonza basanga ako gakiriro karatangiye kugera ku ntego nyamukuru ya ko yo gutanga akazi n’ubwo kataruzura.
Abantu basaga 200 nibo bahawe akazi mu mirimo yo kukubaka nk’uko abakurikirana imirimo y’ubwubatsi bwa ko babivuga, benshi mu bahawe akazi bakaba ari urubyiruko.

Bamwe ntibazuyaza kuvuga ko ako gakiriro katangiye kugera ku ntego nyamukuru ya ko yo kugabanya ubushomeri, ibyo bakabivuga bashingiye ku kuba basigaye babasha kwikemurira ibibazo bakanizigama kandi ngo mbere bitarashobokaga, nk’uko Furaha Claudine na Ayinkamiye Charlotte bakora mu mirimo yo kubaka ako gakiriro babivuga.
Furaha agira ati “Mbasha gukora nkabona amafaranga nkagura icyo nshaka nkagira n’ayo nizigama, mbona nta kibazo aka kazi kamfitiye akamaro. Maze kugura mo ihene ebyiri, mfite n’amafaranga nk’ibihumbi 30 kuri konti”.

Imirimo yo kubaka agakiriro k’i Kayonza igeze ku gipimo cya 80 ku ijana kandi ngo biteganyijwe ko mu kwezi kwa 12 uyu mwaka kazaba karuzuye nk’uko Eng. Mbonyumukiza Emmanuel ushinzwe ibikorwaremezo mu karere ka Kayonza abivuga.
Umukozi ushinzwe igenamigambi mu karere ka Kayonza, Mugiraneza Thierry avuga ko ako gakiriro nikuzura kazatuma buri mwaka muri ako karere haboneka abantu bashya bagera ku 3500 bazajya babona imirimo.
“[Agakiriro] kazakemura ikibazo cyo guhanga umurimo. Abantu bose bashaka guteza imbere ubukorikori bazajya hariya mu buryo bwo gutanga akazi, kuko mu karere kacu nibura tugomba kubona buri mwaka abantu 3500 bashya babonye umurimo wo gukora,” uku niko Mugiraneza abivuga.

Ako gakiriro nikuzura ngo kazahurizwamo abanyabukorikori mu nzego zitandukanye bakora batatanye hirya no hino mu karere ka Kayonza, ari na byo ngo bizatuma intego yo guhanga imirimo mishya isaga ibihumbi bitatu buri mwaka igerwaho muri ako karere.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|