Imibereho myiza y’abaturage yahawe ingufu mu ngengo y’imari ya 2016/2017

Guteza imbere imibereho myiza y’abaturage byagenewe amafaranga agera kuri miliyari 877,6Frw, mu ngengo y’Imari y’umwaka wa 2016/2017.

Dr Gatete Claver aza kwerera abadepite umushinga w'ingengo y'imari ya 2016-2017.
Dr Gatete Claver aza kwerera abadepite umushinga w’ingengo y’imari ya 2016-2017.

Bigaragaza imbaraga nyinshi Leta ikomeje gushyira mu kwita ku imibereho myiza y’abaturage, itirengangije n’ibindi bikorwa biganisha ku iterambere rusange ry’igihugu n’abagituye, nk’uko DR Mukabaramba Alvera Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yabitangarije Kigali Today.

Avuga ko aya mafaranga azagabanywa mu nzego zose zirebana n’imibereho myiza y’abaturage, kugirango hahuzwe imbaraga zo kuzamura imibereho myiza muri izo nzego.

Ati “Aya mafaranga azagabanywa muri Minisiteri zirebana cyane n’imibereho myiza y’abaturage zirimo MINALOC, MINEDUC, MINAGRI, MINISANTE na MIGEPROF.”

Dr Alvera Mukabaramba.
Dr Alvera Mukabaramba.

Dr Mukabaramba avuga ko izo minisiteri ari zo zizashorwamo ayo mafaranga hagamije kurwanya ubukene mu baturage, kuko ari zo zigira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage atangaza ko bigamije kurandura ubukene mu baturage.

Ubwo yagezaga umushinga w’Ingengo y’Imari ku nteko nshingamategeko mu cyumweru gishize, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr Gatete Claver, yatangajeko muri ayo mafaranga harimo miliyari 5Frw zagenewe gukomeza guteza imbere ubushobozi bwa mwarimu hongererwa imbaraga Koperative Umwalimu SACCO.

Yavuze ko indi mishinga izitabwaho mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, harimo gukomeza gusana no kubaka amacumbi y’abarokotse Jenoside batishoboye igikorwa cyagenewe miliyari eshanu.

Harimo kandi gukomeza kubaka inzu z’ubushakashatsi mu mashuri y’isumbuye na Kaminuza, igikorwa cyahariwe miliyari 1,6Frw.

Harimo kandi igikorwa cy’inkongoro y’amata ku mwana hagamijwe kurwanya imirire mibi igikorwa cyahariwe miliyari 2,1Frw.

Hakanabamo igikorwa cyo kwita ku mushinga wa “Tubarere mu muryango”, kireba abana bo ku mihanda, gihangayikishije cyane umuryango Nyarwanda, cyafatiwe ibyemezo bikarishye byanagenewe miliyoni 800Frw mu ngengo y’imari ya 2016/2017, kugira ngo iki kibazo kive mu nzira burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka