MIJEPROF ihangayikishijwe n’idindira ry’inguzanyo ku mishinga y’abagore
Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango, MIJEPFOF, iratangaza ko imishinga y’abagore ifite ibibazo muri BDF n’amabanki kugira ngo yemerwe kandi ihabwe inguzanyo.
Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango MIJEPFOF, Dr. Diane Gashumba, avuga ko hari amakuru afite ko hari ibibazo binaniza imishinga y’abagore hagati y’amabanki atanga inguzanyo, ikigega cy’ingwate BDF, ndetse n’abashinzwe kwiga imishinga muri BDE na BDA ku nzego z’Imirenge n’uturere.
Minisitiri Dr. Gashumba avuga ko Guverinoma y’u Rwanda ishyira mu kigega cy’ingwate cya BDF miliyoni zisaga 700 FRW, zo gufasha abagore bakoze imishinga, ariko akababazwa no kuba ayo mafaranga adakoreshwa.
Cyakora ayo mafaranga ngo ntazongera gutangwa mu gihe impande zirebwa n’imishinga n’inguzanyo baticaye hamwe ngo baganire uko byanozwa dore ko imishinga y’abagore iterwa inkunga ikiri hasi mu gihe umugore akomeje gukena.
Agira ati “Ubu twari kuba tubabajwe no kuvuga ngo abagore barakennye, imishinga irahari ariko nta mafaranga ahari! None se twavuga iki igihe amafaranga ahari imishinga ihari kandi ari n’umuhigo wa Perezida wa Repubulika!”
Abagore bavuga ko imishinga yabo yigwa ariko yagera muri banki igaterwa ishoti igasubizwa inyuma cyangwa igasiragizwa nyir’umushinga akabyihorera.
Hamwe n’abandi bagore, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Wungirije shinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukagatana Fortuné, avuga ko iki kibazo cyagaragaye muri Muhanga ubwo abagore bacuruzaga marato bashyizwe mu matsinda ane, agahabwa inguzanyo yishingiwe na BDF, atatu yishyuye neza akaba yaratereranywe kuko atongeye guhabwa amafaranga.
Agira ati “Njyewe nsanga hakwiye ko BDF n’amabanki bicara bakatubwira ikibazo aho kiri kuko usanga bashaka ko umuntu wishingirwa n’Akarere kabigiramo uruhare none se ko Leta iba yashyizemo amafaranga baba bashaka ko dusubirayo gukora iki!”
Minisitiri Gashumba avuga ko hakwiye gutegurwa inama yihuse ku rwego rw’intara hagatumirwa ababanki, inzego z’abagore, BDF n’abiga imishinga, BDE, ku rwego rw’uturere na BDA ku rego rw’imirenge hagategurwa kandi hakanozwa imishinga y’abagore ihita ihabwa inguzanyo ku buryo buri murenge ubona umushinga ugurizwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|