Ibiciro by’amazi n’amashanyarazi byagabanutse

Ikigo cy’igihugu cy’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyashyizeho ibiciro bishya by’amazi n’amashanyarazi akoreshwa mu bice by’icyaro.

Amazi nayo yagabanyirijwe ibiciro hagendewe ku buryo abonekamo
Amazi nayo yagabanyirijwe ibiciro hagendewe ku buryo abonekamo

Nkuko bigaraga mu itangazo rigenewe abanyamakuru RURA yashyize ahagaragara, icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’inama ngenzuramikorere yateranye tariki ya 13 Ukuboza 2016.

RURA ivuga ko icyo cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda guverinoma y’u Rwanda yihaye yo gutuma amazi n’amashanyarazi bigezwa ku Banyarwanda harimo n’abafite ubushobozi buke.

Ngo ni no mu rwego rwo kureshya no korohereza abashoramari no guteza imbere urwego rw’inganda mu Rwanda.

Mu mashanyarazi, abafite ubushobozi buke, ni ukuvuga abakoresha umuriro muke, kuva kuri inite 0-15 mu kwezi, bazajya bagura amashanyarazi ku giciro cya 89RWf kuri kilowati imwe (1kWh).

Ibyo bivuze ko igiciro kuri izo inite cyari gisanzwe, kigabanutseho 51%.

Inganda nazo zagabanyirijwe ibiciro by’amashanyarazi. Inganda nini zizajya zishyura umuriro zikoresha ku giciro cya 83RWf kuri kilowari imwe (1kWh).

Inganda ziringaniye zizashya zishyura amashanyarazi amafaranga 90RWF kuri kilowati imwe (1kWh). Naho inganda nto zishyure amashanyarazi 126RWf kuri 1kWh.

Ibi biciro by’amashanyarazi ku nganda bigaragaza ukugabanuka kwabyo kuri hagati ya 28 na 34% bitewe n’urwego uruganda rurimo.

Ibiciro bishya bikaba birimo n’amafaranga atangwa kugira ngo babashe kubona amashanyarazi mu gihe akenewe cyane n’abantu benshi.

Ibyo kugira ngo inganda zikoresha umuriro mwinshi zitabire gukoresha amashanyarazi mu gihe adakeneze cyane (hagati ya saa tanu z’ijoro na saa mbili za mugitondo).

Mu mazi yo mu cyaro, RURA yashyizeho bwa mbere igiciro ntarengwa hakurikijwe uburyo imiyoboro ikoresha mu ikwirakwizwa amazi.

Igiciro ntarengwa ku ijerekani (imenyerewe ya litiro 20) cyashyizwe ku 8RWf kivuye ku 10RWf, ku mazi aboneka hadakoreshejwe ingufu izo arizo zose. Bivuze ko igico cy’amazi cyagabanutseho 20%.

Ku mazi aboneka hakoreshejwe amashanyarazi, ijerekani izagura 20RWf ivuye kuri 30RWf. Aha igiciro cyagabutseho 33%.

Ku mazi aboneka hakoreshejwe ingufu za mazutu, ijerekani izajya igura 25RWf ivuye kuri 50RWf. Aha igiciro cyahaganutseho 50%.

Ku mazi aboneka hakoreshejwe ingufu za turbo, ijerekani izajya igura 19RWf ivuye kuri 24 RWf. Aha igiciro cy’amazi cyagabanutseho 21%.

Ku mazi aboneka hifashishijwe uburyo butandukanye bw’ingufu zindi, igico cy’amazi kizajya kigura 16RWf ivuye kuri 20RWf. Aha igiciro cy’amazi cyagabanutseho 20%.

Ibiciro bishya bizatangira gukurikizwa kuva tariki ya 01 Mutarama 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

turi kw’itariki 5 mutarama ariko ibiciro biracyari ibisanzwe ntacyahindutse

Aimee yanditse ku itariki ya: 5-01-2017  →  Musubize

Jyewe compteur yanjye inkuba yayikubise mu kwa 11/2015 bambwirako bazayisimbuza none kugeza ubu amaso yaheze mu kirere. Ababimenyereye mwangira inama wasanga hari icyo ntakoze nagombaga gukora. Ndi i Rusizi District, Butare Sector.

NKURUNZIZA Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 15-12-2016  →  Musubize

MUDUKUYE AHO UMUHINZI YA KUYE INYONI, OK NIZERE KO IBYATANGAJWE NTAGIHINDUKAHO KD NTEKEREZAKO AR’URWANDA RWOSE? TUTAGIZABO TURYAMIRA, AKAZIKEZ.

FAND MUGABO P.X NDERA yanditse ku itariki ya: 14-12-2016  →  Musubize

Twe Mudutabare.Hashize Imyaka3 Dutanze Amafranga Yumuriro.Dutegereje Umuriro Twarahebye.Insinga Zamashanyarazi Zihamaze Imyaka3 Transinfo Imaze Umwaka Ntamuriro Ubamo Hashize Amezi6. Baduhaye Kashipawa Kdi Ntamuriro.Abakeneye Umuriro.Ibigo Byamashuri Murambo Na Mutara.Centre Zubucuruzi, Murambo ,Kadendegeri ,Rukeri, Akagali,bwimo,buraro.Na Baturae Butwo Tugali. Mwatubarije Akarere Ka Rurindo.impamvu Tutabona Umuriro Nkabandi Banyarwanda.MwAdusubije Amafr Yacu N Inyunguzayo.Umurenge Rukozo Akagali Kabwimo Buraro.Twabarizahe?Mudusubize.

BUCYANA LUCIEN yanditse ku itariki ya: 14-12-2016  →  Musubize

Ndumva aribyizada!

Ariko nomumigi babikore gutyo

mupenzi yanditse ku itariki ya: 14-12-2016  →  Musubize

Ese nibarize ..bite byo mumigi ko mbona ibi biciro ngo aribyo mubice by’icyaro... twe muzatugeraho ryari ???

Jean Claude yanditse ku itariki ya: 14-12-2016  →  Musubize

Leta ni umubyeyi rwose,ikomeje kudushakira icyaduteza imbere! Amashanyarazi n’amazi byari bitagurika neza kandi byaratwegerejwe, ugasanga abantu bahitamo kwisubirira ku gatadowa. Turashimye cyane

Nyandwi yanditse ku itariki ya: 14-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka