Boroje imiryango 8 nk’ishimwe ry’imodoka bahawe na Perezida

Koperative y’abahinzi ba kawa mu murenge wa Musaza akarere ka Kirehe (COCAMU),boroje inka umunani imiryango ikennye ngo biture perezida Kagame wabagabiye imodoka.

Barashima Perezida Kagame gahunda ya Girinka yabagejejeho
Barashima Perezida Kagame gahunda ya Girinka yabagejejeho

Iyi modoka yo mu bwoko bwa fuso bagabiwe na perezida wa Repubulika Paul Kagame,yashyikirijwe abanyamuryango Gicurasi 2015 ngo ijye ibafasha mu gukusanya no kugeza umusaruro wabo ku isoko.

Muri uyu mwaka iyi modoka yungutse miliyoni 85, arinazo zavuyemo izi nka, andi miliyoni 40 agabanywa abanyamuryango nk’ubwasisi.

Abahawe izi nka bashima perezida wa repubulika Paul Kagame kuri gahunda ya Girinka yatangije, ikaba imaze kuba umuco mu banyarwanda, nk’uko Mukarusagara Marigarita abivuga.

Yagize ati”Ndashimira Paul Kagame umpaye inka, ubu ngiye kunywa amata mbonye ifumbire. Nanjye ngiye kwiteza imbere nongera umusaruro w’ubuhinzi ndetse mbe nagurisha amata.”

Nyirabahoro Theopiste umwe mu banyamuryango b’iyi koperative avuga ko gushyigikira gahunda ya Girinka, aribwo buryo bumva bashimiramo Perezida Kagame imodoka yabahaye.

Ati”Ntacyo adukeneyeho,ntakeneye inka ngo tumufashe ariko iyo abonye gahunda nziza yatekerereje abanyarwanda zagezweho tuba twumva twamwituye kandi tunezerewe kubw’ibyo.”

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA, Apolo Munanura yashimye iyi koperative uburyo yatejeje imbere abanyamuryango.

Imodoka bahawe na Perezida Kagame
Imodoka bahawe na Perezida Kagame

Avuga ko igiye kuba ishuri andi makoperative aza kwigiraho kubera iterambere ryivugira iyi koperative imaze kwigezaho, kubera ubuyobozi bwayo bwiza.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Muzungu Gerard, yasabye aba banyamuryango gukomeza kwaguka bareba kure kurushaho,kugirango nyuma y’ikawa banorore inka.

Akomeza avuga ko korora byabafasha kubona ifumbire bakarushaho kongera umusaruronkandi kandi zikanabaha umukamo ubukungu bugakomeza kwiyongera.

Koperative COCAMU ubu ifite abanyamuryango 585, muri uyu mwaka wa 2016 ikaba yarasaruye toni 1099 za kawa batunganirije ku ruganda rwabo, bakayigurisha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka