
Fashion Night Out , izaba igamije kwerekana ubuhanga bw’Abanyarwanda mu guhimba imideri igezweho y’imyambarire, bifashishije ibikorerwa mu nganda zo mu Rwanda.
Iki gikorwa ngo gisanzwe kiba mu bindi bihugu kikabera ku mihanda, ariko mu Rwanda bizaba bitandukanye, nk’uko Eric Kabera, ushinzwe itumanaho n’ubucuri muri PSF abivuga.
Yagize ati “Mu bindi bihugu basanzwe bakora imurika ry’imideri nk’iri twitegura, ariko bakarikorera ku mihanda.
Iryo mu Rwanda rifite ahantu heza ryateguriwe rizabera, aho abazaryitabira bazisanzura, bafite aho kwicara, banabasha kubona icyo kwica isari ari ko bihera ijisho udushya tuzaba twerekanwa ndetse bakazaba bashobora no kwihahira”.

Abahanga icumi mu by’imideri y’imyambarire ni bo biteguye kuzerekana udushya bakora muri iki gikorwa kikazaba ku mugoroba wo ku ya 16 Ukuboza 2016.
Made in Rwanda Expo muri rusange igamije kwerekana ubwiza bw’iby’iwacu no guhanahana ubunararibonye hagati y’abikorera, nk’uko Ruzibiza Stephen, Umuyobozi mukuru wa PSF abivuga.
Ati “Aya ni amahirwe abikorera babonye yo kwerekana ibyo bagezeho, bakaboneraho kungurana ibitekerezo no guhanahana ubunararibonye cyane cyane mu ikoranabuhanga bakoresha, bigatuma bongera udushya mu ishoramari ryabo”.
Ruzibiza kandi akangurira Abanyarwanda kwitabira kugura ibintu byinshi binyuranye bikorerwa mu Rwanda, kuko ari byiza kandi byujuje ubuziranenge.

Akingeneye Jeanne, umuturage wo Mujyi wa Kigali, avuga ko iri murikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda rifite akamaro kanini.
Ati “Expo nzayitabira kuko ituma umuntu abona ibintu byinshi atari azi ko bikorerwa mu Rwanda, bityo ntiduhore dutekereza ko ibyiza ari ibituruka mu mahanga gusa kandi n’iby’iwacu ari byiza”.
Made in Rwanda Expo izabera i Gikondo ahasanzwe habera amamurikagurisha, bikaba biteganyijwe ko izitabirwa n’abamurika ibyo bakora basaga 350.
PSF ivuga ko iri murikagurisha riri muri gahunda ya Leta yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, bityo ibyoherezwa hanze byiyongere n’ubukungu bw’igihugu buzamuke.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|