Abaka impushya zo kubaka bagiye koroherezwa kuzibona
Umujyi wa Kigali n’abakorana nawo mu bijyanye n’imyubakire barashaka ingamba zatuma abaka impushya zo kubaka bazihabwa bidatinze.
Byagarutsweho mu nama yahuje ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa bayo mu bijyanye n’ubwubatsi, yabaye tariki ya 02 Ukuboza 2016.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu, Busabizwa Parfait yasabye Urugaga rw’abubatsi, Ikigo gishinzwe imiturire, ibigo nka WASAC, REG n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere(RDB) ko bakorohereza abashoramari.
Agira ati "Turashaka ko abafatanyabikorwa bagabanya inzira zose umuntu acamo kugira ngo abone icyangombwa cyo kubaka.
Ndetse turifuza ko n’igihe bimara cyagabanuka. Hari inzira ziza gushyirwa hamwe ku buryo niba ari esheshatu zasigara ari ebyiri.”
Abashaka impushya zo kubaka mu mujyi wa Kigali bavuga ko ubusanzwe iminsi yajyenwe kugira ngo umuntu abe yahawe icyangombwa ari 21.
Ariko ngo ntiyubahirizwa ku buryo ishobora kugera ku minsi 186 kandi uwaka uruhushya yanyuze mu nzira 15.
Ibyo ngo bituma umujyi wa Kigali ubona amanota mabi kuko utinda futanga impushya zo kubaka.
Ibyo kandi ngo byagaragajwe no muri raporo ngarukamwaka ya Banki y’isi ku bijyanye no koroshya ishoramari, ivuga ko Umujyi wa Kigali uzaba uri ku mwanya wa 158 mu bihugu 190 muri 2017, kubera gutinda gutanga impushya mu bwubatsi.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe imiturire, Eng. Didier Sagashya nawe yemeza ko hakwiye kujyaho uburyo buhamye bworohereza abashaka impushya zo kubaka.
Agira ati “Hari ibyangombwa bigaragaza imiterere y’ubutaka ndetse n’ibijyanye n’ingaruka ku bidukikije; kuki mu bigo byacu hatabaho abantu batandukanye ariko bakorera hamwe, ku buryo icyangombwa cyaza ari kimwe aho kuba bitatu.”
Umuyobozi ushinzwe impushya z’ubwubatsi mu Mujyi wa Kigali, Fred Mugisha avuga ko abaka impushya zo kubaka boroherejwe byatuma umujyi wa Kigali ubona amanota meza muri Banki y’isi.
Akomeza avuga ko Banki y’isi itanga amanota menshi ishingiye ku bunini bw’umusaruro mbumbe w’abanyagihugu, n’ingano ntoya y’amafaranga umushoramari atanga mu nzira zose yaciyemo ashaka icyangombwa cyo kubaka.
Abafatanyabikorwa b’Umujyi wa Kigali mu bijyanye n’imyubakire basanga hari n’amategeko cyangwa amabwiriza agomba guhinduka kugira ngo serivisi zirusheho kwihutishwa.
Hari ahavuga ko kubona icyangombwa kigaragaza ingaruka ku bidukikije(EIA)kiboneka mu minsi 14; nyamara ngo hari aho cyaboneka mbere yaho.

Ohereza igitekerezo
|
Tarif z’abanyamwuga bakora izo nyigo zose zirahanitse kandi nta buryo bwo kumvikana ikiguzi hagati y’abafite imishinga n’ababakorera inyigo. Ibi nabyo bazabyigeho.