Amacupa yashizemo amazi bayabyaza imitako n’ibindi bikoresho bakabigurisha
Abagize koperative “ IWACU HEZA” yo mu Karere ka Musanze bafata amacupa yashizemo amazi bakayakuramo imitako n’ibindi bikoresho bikabaha amafaranga.

Iyi koperarive ikorera mu Murenge wa Muhoza, igizwe n’umubare munini w’abagore bahoze mu bukene. Bose hamwe ni 27 barimo abagabo babiri.
Urayeneza Germaine, umuyobozi w’iyo koperative avuga ko imitako n’ibindi bikoresho bakora muri ayo macupa abantu batandukanye baba bajugunye, babigurisha bikamaha amafaranga bakikura mu bukene barengera n’ibidukikije.
Agira ati “Kuri twe ariya macupa y’amazi abantu baba bajugunye ni imari ikomeye kuko dufite uburyo budasanzwe tuyakatamo tukayabyazamo imitako, amaherena, udukapu tw’abagore n’ibindi byinshi bifite akamaro karenze kuyajugunya.”

Akomeza avuga ko uwo mwuga watumye babasha kwigurira igitenge n’ibindi bakenera batarinze gutegereza ibyo bahabwa n’abagabo babo. Ahubwo ngo bafatanya n’abo bagabo babo bagateza imbere umuryango.
Avuga ko bagize igitekerezo cyo kubyaza umusaruro amacupa yashizemo amazi nyuma yo kubona ko aho yatawe ahateza umwanda ukagira n’ingaruka ku bidukikije.
Agira ati “Hari n’igikombe twegukanye ku rwego rw’igihugu cyatanzwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije (REMA) nyuma y’uko twari twakoze ameza muri ziriya mpapuro mukunze kubona abantu bajugunye.”
Ibikoresho bakora mu macupa y’amazi banabijyanye mu imurikagurisha ryateguwe n’Urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru (PSF) ryatangiye tariki 25 Ugushyingo kugeza tariki ya 05 Ukuboza 2016.

Mujawamariya Hillary ni wabonye ibyo abo bagore bakora, yatunguwe n’uburyo amacupa y’amazi yajugunywe abyazwamo umusaruro kandi atongeye gusubizwa mu ruganda.
Agira ati “Ariya macupa y’amazi tujugunya mbonye ko ashobora kubyazwamo umusaruro ari uko ngeze muri iri murikagurisha ry’ibikorerwa iwacu mu Rwanda.”
Usibye kuba bakora imitako n’ibindi bikoresho mu macupa yashyizemo amazi, banakusanya ibindi bintu biba byajugunywe birimo impapuro n’utuyiko rwa parasitiki nabyo bakabikoramo imitako.
Koperative IWACU HEZA yatangiye gukora mu mwaka wa 2011. Muri 2014 nibwo ibikorwa byayo byatangiye kumenyekana maze na REMA iyiha igihembo maze abayigize kibatera imbaraga zo kurushaho gukora.



Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
mwatwereka uburyo natwe twakora imitako mu macupa ya plastic
Ndabashimiye uburyo mutugaragarije ibyo mukora.
Mfite icyifuzo cy’uko mwatugezaho address yanyu kuburyo umuntu akeneye bimwe mubyo mukora yabibona.
iyi cooperative umuntu yayigeraho ate ngo nawe abyige cg ajye abashakira aya macupa Dore ko abantu batari bazi agaciro kayo!