‘iAccelerator’ izafasha urubyiruko kubungabunga ubuzima no kwiteza imbere
Imbuto Foundation yatangije gahunda yise ‘iAccelarator’ yemerera urubyiruko gukora imishinga ijyanye n’ubuzima cyane cyane ubw’imyororokere, itsinze igaterwa inkunga.

Byavugiwe mu muhango wo gutangiza iyi gahunda ku mugaragaro wabaye kuri uyu wa gatanu, aho urubyiruko rwakanguriwe kwita ku buzima bw’imyororokere, rugaragaza ibibazo by’ubuzima ruhura na byo.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu Imbuto Foundation, abafatanyabikorwa bayo ndetse na bamwe mu bayobozi mu nzego za Leta.
Sandrine Umutoni, Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa Imbuto Foundation, avuga ko iyi gahunda yatekerejweho hagamijwe gukemura bimwe mu bibazo by’ubuzima urubyiruko rufite.
Yagize ati “Iyi gahunda izafasha urubyiruko gukemura bimwe mu bibazo by’ubuzima cyane cyane ubw’imyororokere, ariko bikanyuzwa mu mishinga ibyara inyungu.
Abazakora imishinga myiza bazaterwa inkunga ubundi bakore ibikorwa birambye bizabateza imbere”.

Umutoni avuga ko iyi gahunda yatangirijwe mu Mujyi wa Kigali ariko ko izakomereza no mu zindi ntara, kugira ngo urubyiruko rutinyuke kuvuga ku bibazo bijyanye n’imyororokere.
Nsengimana Jean Pierre, umunyeshuri muri kaminuza, avuga ko iyi gahunda izagirira akamaro kanini urubyiruko.
Ati “Iyi gahunda ni nziza kuko kugeza ubu urubyiruko baba abahungu n’abakobwa bagitinya kujya ahakorerwa ibyo kuboneza imbyaro.
Ugasanga umukobwa yagize ikibazo cyo gutwara inda itateganyijwe agatinya kujya kwa muganga ngo akurikiranwe”.

Daniel Alemu, umuyobozi wungirije wa UNFPA mu Rwanda, avuga ko ari ngombwa ko urubyiruko rukangukira ikibazo cy’imyororokere cyane ko rukunze kwishora mu mibonano muzabitsina, rushobora no kwanduriramo SIDA.
Dr Anicet Nzabonimpa, umukozi w’ikigo cy’ubuzima (RBC) akaba n’impuguke mu buzima by’imyororokere, agira inama urubyiruko yo kwitabira iyi gahunda.
Ati “Ni byiza kwitabira iyi gahunda kuko iri mu murongo wa Leta wo gufasha urubyiruko kwihangira umurimo uzaruteza imbere, ni ngombwa rero kwitegura hakiri kare”.

Imbuto Foundation ivuga ko gutanga imishinga ubu byatangiye bikazahagarara ku italiki 23 Mutarama 2017.
Ohereza igitekerezo
|
iyi gahunga ninziza cyane kuko urubyiruko nirwo mbaraga zigihugu.nibayigeze mu ntara dose ntigume mu mugi was Kigali gusa. murakoze!