Ibiza byababujije kwitegura neza iminsi mikuru

Abatuye mu Karere ka Gakenke barantagaza ko ibiza bahuye nabyo byakomye mu nkokora imyiteguro y’iminsi ya Noheri n’Ubunani kubera inzara byabateje.

Abatuye muri Gakenke baravuga ko ibiza byabateje ubucyene kuburyo imyiteguro y'iminsi mikuru itarimo kugenda neza.
Abatuye muri Gakenke baravuga ko ibiza byabateje ubucyene kuburyo imyiteguro y’iminsi mikuru itarimo kugenda neza.

Abaturage bavuga ko bagendesheje imirima, naho bongeye guhingira bagirango bazabone ikibaramira imvura ibangiririza imyaka, kuburyo batazarya iminsi mikuru nkuko bisanzwe kubera ubucene ibiza byateje mu Karere.

Bavuga ko mbere byageraga muri iyi minsi abatuye muri aka karere bejeje n’amafaranga aboneka, bitandukanye n’uko birimo kubagendekera ubu. Ari naho bahera bavuga ko iyi minsi mikuru itazabagendekera neza kubera inzara yibasiye akarere kabo.

Nsengimana Juvenal uhatuye, avuga ko ikibazo cy’ibiza bahuye nabyo babazahaje ku buryo byabasigiye ubucyene budashobora gutuma babona amikoro yo gutegura iminsi mikuru ya Noheri na bonane nk’uko babikoraga mu myaka yashize.

Nubwo hari abavuga ko imyiteguro ya noheri na bonane itameze neza ariko ntibibuza ko hari abarimo kugura imyambaro y'iminsi mikuru.
Nubwo hari abavuga ko imyiteguro ya noheri na bonane itameze neza ariko ntibibuza ko hari abarimo kugura imyambaro y’iminsi mikuru.

Agira ati “Ikibazo cy’ibiza cyabayeho cyazahaje abantu benshi cyane imyaka iragenda, abantu baragenda, bitera ubucene abantu kuburyo imyiteguro itabaye neza nk’uko byasaga umwaka ushize.

Ariko bitewe n’idini ryacu twumva ntacyo bitubwiye kuko ibyo kuvuga ngo urashaka kwishimisha cyane singombwa, duce umuntu abafite azadukoresha uko turi ntakibazo.”

Nyirandikubwimana Vestine utuye mu murenge wa Nemba, Ati “Imyiteguro ya mbere ntabwo ari kimwe niy’ubungubu kuko ubu noheri irimo kugenza gacye gacye. Nk’ubu nagemuraga nk’imirima nk’ine y’inanasi yose yagendeye rimwe, ubwo urumva nk’ifaranga nabonaga ntabwo ariryo ndimo kubona.”

Usanga ahantu hagurirwa imyaka nta bantu benshi bahari cyane.
Usanga ahantu hagurirwa imyaka nta bantu benshi bahari cyane.

Mukamana Claudine ucururiza mu isoko rya Gakenke, Agira ati “Iyi noheri yo niya nyuma muyindi minsi yose. Ubundi noheri zashize nagurishaga amavuta nabaga mfite ijerekani y’amavuta y’amamesa nkaba mfite n’ikarito y’amavuta nkasubirayo kuzana ibindi, none buno nicaye narushe, yewe nta nubwo wamenya ko ari noheri, nimbe n’iminsi yindi.”

Nubwo abatuye mu karere ka Gakenke barimo kutaka inzara, ariko hari icyizere ko muntangiriro z’umwaka utaha bazabona ibibatunga, kuko imyaka yiganjemo ibishyimbo n’ibigori bahinze izaba imaze kwera kuko aba mbere barimo kurya ibitonore by’ibishyimbo bahinze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka