Umuhanda Musanze-Cyanika watangiye gusanwa

Abakoresha umuhanda Musanze-Cyanika batangaza ko banejejwe no kuba waratangiye gusanwa kuko wari waracitsemo ibinogo bikabangamira ingendo bigateza n’impanuka.

Iyo ugeze mu muhanda Musanze-Cyanika uhabona ibimashini byabugenewe biri gusana ibice by'umuhanda byangiritse
Iyo ugeze mu muhanda Musanze-Cyanika uhabona ibimashini byabugenewe biri gusana ibice by’umuhanda byangiritse

Uwo muhanda wa kaburimbo ureshya n’ibilometero 25, uhuza u Rwanda na Uganda unyuze ku mupaka wa Cyanika, watangiye gusanwa mu Kuboza 2016.

Batangiye kuwusana bahereye mu mujyi wa Musanze. Aho bigaragara ko wangiritse cyane, wacitsemo ibinogo, ibimashini byabugenewe bikuraho kaburimbo yose kugira ngo hazashyirweho indi nshya.

Nsabimana Samuel, umushoferi ukorera mu muhanda Musanze-Cyanika avuga ko kuba uri gusana bizoroshya imihahirane kuko ibinogo birimo bibabangamira kuburyo binateza impanuka.

Agira ati “Iyo utwaye imodoka ukagera ku gisimu (ku kinogo) ubangamira abanyamaguru n’abanyamagare.

Kuko niba upakiye nka toni 10 z’imyaka ukagera ku gisumu hari igihe umunyamaguru yikanga kandi nawe ukareba gukubita imodoka mu gisimu bikakubangamira.”

Umuhanda Musanze-Cyanika batangiye kuwusana bahereye mu mujyi wa Musanze
Umuhanda Musanze-Cyanika batangiye kuwusana bahereye mu mujyi wa Musanze

Mukeshimana Clementine, ukoresha uwo muhanda yateze imodoka itwara abagenzii cyangwa igare, avuga ko kuwusana bizatuma abagenzi bawugendamo batekanye.

Ati “Iyo tugenda mu modoka irahagera ikiceka, ubwo tukabona ijarajaye mu muhanda bikaba aribyo bidutera impanuka abantu bagapfa.

Kandi niyo bampetse ku igare rirahagera ryakwiceka nkarara ndimo kubabara murucenyerero. Kuba barimo kuwukora bizadufasha kugenda neza mu muhanda ntihakunde kubamo impanuka.”

Kabera Olivier, Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA), asobanura ko ibirimo gukorwa atari kubaka umuhanda mushya.

Agira ati “Hari uburyo bubiri bwo kuwukora, ubu icyo turimo gukora n’ugufata aho tugenda tubona nk’ibinogo cyangwa tubona ko hagiritse cyane tukabivanaho tugashiraho ibindi.

Kugira ngo amakamyo n’imidoka ziceho ntakibazo bitandukanye no kubaka umuhanda mushya.”

Akomeza avuga ko hazasanwa ibirometero 15 bigaragara ko hangiritse kurusha ahandi. Iyo mirimo biteganyijwe ko izarangira muri Mata 2017, itwaye miliyari ebyiri na miliyoni 900RWf.

Umuhanda Musanze-Cyanika uzakorwa bundi bushya

Kabera avuga ko hazabaho igice cyo kubaka umuhanda Musanze-Cyanika kuko inyigo yamaze kurangira. Bazakuraho ibiriho byose kandi banawagure.

Aho basanze umuhanda Musanze-Cyanika warangiritse cyane bakuraho kaburimbo yose
Aho basanze umuhanda Musanze-Cyanika warangiritse cyane bakuraho kaburimbo yose

Gusa ariko ngo ntibaramenya igihe bizakorerwa kuko bagikomeje gushaka inkunga zikaba zitaraboneka.

Uwo muhanda uzakorwa hagendewe ku nyigo y’umuhanda muremure witwa Cyanika-Musanze-Vunga-Ngororero, ufite ibilometero 79. Bivuze uko uwo muhanda uzakorerwa rimwe aho gukora igice cya Cyanika-Musanze gusa.

Uwo muhanda Cyanika-Musanze-Vunga-Ngororero, nukorwa, uzaba ufite metero indwi z’ubugari, unafite ahagenda abanyamaguru. Biteganyijwe ko uzuzura utwaye abarirwa muri miliyari 60RWf.

Ibinogo biri mu muhanda bituma imodoka zisatira abagenzi ndetse n'abanyamagare bigatuma haba impanuka
Ibinogo biri mu muhanda bituma imodoka zisatira abagenzi ndetse n’abanyamagare bigatuma haba impanuka

Umuhanda Musanze-Cyanika usanwe nyuma y’imyaka irenga ibiri abaturage n’abawukoresha basaba ko usanwa ariko ntibikorwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka