Gicumbi: Habonetse amashaza yerera amezi abiri

Abahinzi bo mu karere ka Gicumbi bavumbuye imbuto y’amashaza yerera amezi abiri gusa mu gihe amashaza yari asanzwe ahingwa muri aka karere yereraga amezi ane.

Nubwo aya mashaza ariko yiganje mu murenge wa Rutare ngo yagiye asakara mu yindi mirenge igize aka karere igihe cy’ihinga kuko abahinzi bagiye bahana amakuru y’uko bavumbuye imbuto nshya y’amashaza yera vuba.

Gusa abahinzi benshi ntibazi aho yaba yarakomotse bwa mbere kuko ngo yabaye uruhererekane rwo guhana imbuto hagati yabo ariko umwe muri bo akaba atamenya aho yakomotse mu byukuri.

Uwitwa Niyigena Alphonsine avuga ko iyo ari igihe kiza ayo mashaza bashobora kuyasimburanya mu murima n’indi myaka kuburyo bashobora kuyahinga byibura nka gatatu mu mwaka bakurikije igihe yerera.

Ibi kandi byashimangiwe n’umukozi w’akarere ushinzwe ubuhinzi, Nzeyimana Jean Chrisostome, aho avuga ko ayo mashaza koko amaze gukwira mu bahinzi b’aka karere kandi ko ari agashya bihariye mu karere ka Gicumbi kuri ayo mashaza.

Avuga ko nk’umukozi ufite ubuhinzi mu nshingano ze ubu bagiye kuzayakorera ubushakashatsi kugirango barebe neza niba yakwera ahantu hose kuko ngo aho bimaze kugaragara akunda ni mu misozi migufi kandi hashyuha.

Amashaza yerera amezi abiri.
Amashaza yerera amezi abiri.

Ngo iyi mbuto nibamara kubona itanga umusaruro bateganya kuyitubura bagaha n’utundi turere tukayihinga.

Ku bijyanye no kumenya inkomoko yayo nk’ushinzwe ubuhinzi nawe avuga ko atabimenya kandi ko kuhamenya bitakoroha igihe hatabonetse umuturage wayihinzeho bwa mbere.

Gusa asanga abaturage bo muri aka karere nabo bashobora kuba bayikura mu karere runaka cyangwa mu gihugu runaka bityo imbuto ikaba yaba uruhererekane hagati y’abahinzi.

Gusa ngo ikigenderewe ni ukuyikwirakiza ikaba yagera ku baturage bose ariko akongeraho ko iyo mbuto itagomba kubuza abaturage no guhinga indi mbuto y’amashaza bari basanzwe bahinga kuko byagaragye ko ayo mashaza aba magufi iyo ugereranyije n’andi yahingwaga muri aka karere.

Ibyo bitanga ikizere gike ko ashobora kuba yatanga umusaruro ushimishije kubera ko iyo uruti rw’ishaza ari rugufi usanga n’imisogwe y’arwo iba mike bityo ntatange umusaruro mwinshi nk’uw’amashaza agira uruti rurerure.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwadufasha uburyo twabona amakuru kumashaza cyane cyane ku Rwanda mumyaka ya vuba cyane kuko ntamakuru tubasha kubona kuri internet.afatika avuga kumusaruro nuburyo akura mu Rwanda.murakoze

elias yanditse ku itariki ya: 16-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka