Gusenyera umugozi umwe no guharanira ko imbaraga zabo zidafushwa ubusa nizo mpanuro zahawe abahinzi b’umuceri bo mu ntara y’amajyepfo bari mu rugendo shuli mu karere ka Nyagatare rwari rugamije kuzamura ubumenyi ku kongera umusaruro w’igihingwa cy’umuceri.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, aherekejwe n’abakozi bashinzwe iby’ubuhinzi, aragirira uruzinduko mu turere twa Kamonyi, Ruhango na Nyanza, aho asura abahinzi b’imyumati, arabagira inama yo kuyirandura bagahinga ibindi bihingwa, kuko yajemo uburwayi budashobora gutuma yera.
Bitewe n’uko aborozi b’amatungo magufi bakomeje kugaragaza akamaro ubworozi nk’ubwo bubafitiye mu gutuma imibereho yabo iba myiza ndetse no mu iterambere, kuri ubu mu karere ka Nyabihu bagiye kurushaho kubushyiramo imbaraga muri uyu mwaka w’imihigo wa 2014-2015, hakazibandwa cyane ku nzuki n’inkoko.
Mu rwego rwo kongera umusaruro uturuka mu buhinzi, urugomero rwa Sagatare ruherereye mu Murenge wa Kirehe mu karere ka Kirehe rumaze gufasha abahinzi mu iterambere rijyanye n’ubwiyongere bw’umusaruro cyane cyane ku gihingwa cy’umuceri.
Bamwe mu baturage bahinga ibijumba by’umuhondo bikize kuri vitamin A bo mu karere ka Rulindo bavuga ko ibi bijumba bikunzwe cyane ku isoko, gusa ngo bafite imbogamizi zo kubona ibishanga byo kubihingamo ngo babashe kubikwirakwiza henshi hashoboka.
Hashize imyaka itatu mu karere ka Ngororero bubaka uruganda rugenewe gutunganya umusaruro w’imyumbati. N’ubwo bigaragara ko inyubako zarangiye ndetse n’imashini zizakoreshwa muri urwo ruganda zikaba zihari, imirimo yo gutunganya imyumbati yo ntiratangira mu gihe umushinga wateganyaga ko uruganda rwari gutangirana n’umwaka wa (…)
Abahinzi benshi mu karere ka Nyabihu bemeza bashobora kuzabona umusaruro mwiza muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2015 A kuko babona ikirere gitanga ikizere ndetse n’imyaka bahinze imaze kumera ikaba ari myiza.
Mu gihe bamwe mu baturage b’umurenge wa Katabagemu bavuga ko kugira ubutaka buto bituma batabasha kubukoreraho ubworozi bw’inka, ubuyobozi bwo busanga iyi myumvire ishaje kuko ngo korora bitagombera urwuri, ahubwo n’ubwatsi bwahinzwe ku mirwanyasuri bushobora gutunga inka bakabona amata n’ifumbire.
Mu gihe hari ubwo wasangaga amabanki ataritabiraga gutanga inguzanyo ku buhinzi kubera imihindagurikire y’ikirere ituma hari ubwo izuba riba ryinshi abahinzi ntibeze, ubwishingizi mu buhinzi buri gutuma n’ibigo by’imari nka SACCO bitinyuka gutanga izi nguzanyo.
Umushinga w’Abadage witwa “Welt hunger hilfe” wahoze witwa Agro-Action Allemande” ushinzwe iterambere ry’icyaro mu turere twa Muhanga, Ruhango na Huye, uravuga ko witegura gusoza imirimo yawo mu mpera z’umwaka wa 2014 ugacutsa abahinzi wafashaga.
Inama nyunguranabitekerezo yahuje abashinzwe ubuhinzi n’amakoperative bakorera mu karere ka Kirehe yagarutse ku kibazo cy’abaturage bakomeje kwambura ifumbire bahabwa mbere yo guhinga bamara kweza ntibubahirize amasezerano bagirana n’ibigo by’imari iciriritse ibyo bikabangamira iterambere ry’ubuhinzi muri ako karere.
Kuva mu mwaka wa 2006, gahunda ya Gira inka itangiye mu gihugu hose, inka zatanzwe mu karere ka Kamonyi zirasaga ibihumbi bitandatu. Abazihawe bahamya ko zabahinduriye imibereho kuko amata zikamwa yongereye intungamubiri mu byo barya, ndetse n’umusaruro w’ubuhinzi uriyongera kubera ifumbire.
Urwego rushinzwe ubuhinzi mu karere ka Ngoma rutangaza ko ikibazo cy’ugucyererwa kw’ifumbire n’inyongeramusaruro kigiye gucyemurwa n’uko ubu byose bigiye kunyuzwa muri ba rwiyemezamirimo bakorana n’abahinzi.
Bamwe mu baturage bibumbiye muri koperative y’abahinzi b’icyayi ya Muganza-Kivu” mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko kudahabwa inguzanyo bari bemerewe byabaciye intege bituma badahinga uko bari babiteganyije ndetse ndetse n’icyo bahinze kirapfa. Kutagira uruganda hafi yabo byo ngo bituma umusaruro ubapfira ubusa.
Kumva ko ibikorwaremezo begerezwa ari ibyabo bagomba kubifata neza kandi bakabibyaza umusaruro, nibyo Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Mukeshimana Géraldine yasabye abaturage b’akagali ka Kagitumba umurenge wa Matimba bitegura gutangira gukoresha uburyo bwo guhinga buhira imyaka, ubwo yabasuraga na kuri uyu wa kabiri (…)
Amakoperative y’abahinzi b’umuceri yo mu karere ka Huye aravuga ko kuba igiciro cy’ifumbire cyaragabanutse bizayateza igihombo mu gihe bari baragiriwe inama na Minisiteri y’ubuhinzi yo kugura ifumbire hakiri kare kuko bateganya ko igiciro cyazamuka.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’ubumenyi bw’ikirere (Méteo) cyakuyeho urujijo ku bahinzi gitangaza ko imvura y’umuhindo yamaze gutangira kugwa muri uku kwezi, ndetse Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) ikaba isaba abahinzi bo mu turere dusanzwe tugwamo imvura nyinshi cyane cyane utwo mu majyaruguru n’iburengerazuba (…)
Nk’uko biteganyijwe muri gahunda nshya y’iyamamazabuhinzi, iki gihembwe cy’ihinga 2015 A gitangirana n’ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka cyizakorwa hakurikijwe gahunda nshya ya MINAGRI yiswe « Twigire Muhinzi ».
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bishingiye ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyeguriye Rwanda Mountain Tea imirima y’icyayi iri ku buso bwa hegitari 356 iherereye mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro.
Abafite amashyamba y’inturusu mu karere ka Ngoma bahangayikishijwe n’udukoko rwaje mu mashyamba yabo dusa n’inda turya ibibabi by’inturusu zikuma.
Nyuma y’imyaka igera kuri itatu umurenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero uza ku mwanya wa kabiri cyangwa uwa gatatu mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza, bashyizezeho uburyo bushya bwo guteganya amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante) cyangwa se MUSA, uburyo bwiswe Insina Mitiweri, bukaba bwaratumye uyu (…)
Mu gihe bamwe mu bahinzi batuye akarere ka Ngoma mu mirenge ya Mutendeli na Kazo bavuga ko bashaka guhinga insina nshya ya FIA 25 itanga umusaruro wikubye inshuro zigera kuri eshanu, baravuga ko hari imbogamizi z’imbuto z’iyi nsina.
Gahunda nshya y’iyamamazabuhinzi yiswe “Twigire Extension Model” yatangijwe ku mugaragaro n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) mu karere ka Nyanza yishimiwe n’abahinzi n’aborozi muri aka karere bemeza ko buzatuma umusaruro wabo urushaho kwiyongera.
Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) bugaragaza ko 30% by’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi wangirikira mu mirima cyangwa aho ubikwa kimwe n’uburyo wongererwa agaciro.
Mu nama yahuje abahinzi bo mu karere ka Kamonyi tariki 5/8/2014, Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB mu Ntara y’Amajyepfo, Butare Louis, yatangaje ko imyumbati yajemo uburwayi bwa “Kabore” (Cassava Brown stick desease), ku buryo 80% by’imyumbati ihinze mu turere twa Kamonyi na Ruhango irwaye.
Bitewe n’uko mu gihembwe cy’ihinga cya 2014A, abahinze ibigori mu gishanga cya Bishenyi gihuza umurenge wa Runda n’uwa Rugarika, bahuye n’umusaruro mubi, waturutse ku burwayi bw’inopfo no ku kirere cyabaye kibi, kuri ubu barasaba ko mu ihinga rya 2015 A batasubizamo ibigori.
Abahinzi bo mu karere ka Gakenke bavuga bagiye kongera umusaruro, nyuma yo gusurwa na bamwe mu bakozi ba minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) bakaganirizwa ku mpinduka mu bijyanye n’itangwa ry’imbuto n’amafumbire mu gihembwe cy’ihinga cya 2014 A.
Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) hamwe n’iy’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), zashimiye igihugu cy’u Buyapani cyahaye u Rwanda miliyari 1.549(¥) z’amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu, akaba ahwanye n’amadolari ya Amerika miliyoni 15.3; yagenewe kubaka ibikorwa byo kuvomerera imirima mu karere ka Ngoma.
Mu gihe bamwe mu bahinzi b’ibigori mu karere ka Nyagatare bavuga ko imbuto bafite idatanga umusaruro mwinshi, ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvuga ko hari abafatanyabikorwa babonetse bazatangira gufatanya n’abahinzi muri iki gihembwe cy’ihinga gitaha bityo imbuto bazasanga itanga umusaruro mwinshi babe ariyo bahinga.
Mu Murenge wa Kamubuga mu karere ka Gakenke hagaragaye indwara y’icyerezo irimo kwibasira ingurube. Amakuru aturuka mu nzego z’ubuyobozi yemeza ko kuva tariki 01/08/2014 hamaze gupfa ingurube 44 kandi hagendewe ku bimenyetso bikaracyekwa ko iyi ndwara yaba ari “Muryamo”.