Aba bahinzi b’ibirayi bavuga ko iyo bagiye gusaba inguzanyo ku mabanki ababwira ko atapfa kuyibaha ngo kuko ubwo buhinzi bushobora guhomba bityo ntibazabone uko bishyura iyo nguzanyo.
Semarembo Felicien, umwe muri abo bahinzi, asanzwe ari umuhinzi wabigize umwuga kuburyo ageze ku rwego rwo gutubura imbuto y’ibirayi abandi bahinzi bo mu gace atuyemo bakaza kuyimuguraho.
Semarembo avuga ko nubwo atubura imbuto y’ibirayi atarahaza abahinzi baba bayikene. Ngo hakwiriye kubaho n’abandi bahinzi b’abatubuzi mu gace atuyemo.
Akomeza avuga ko n’abandi bahinzi bashobora gutubura imbuto y’ibirayi ngo ariko bagira imbogamizi yo kubura amafaranga y’igishoro kuko amabanki ayabima.
Ngo ibyo bituma abahinzi b’ibirayi bakomeza kubura imbuto, igihe cy’ihinga kikagera ntayo bafite kandi bidakwiye. Asaba ko bakorerwa ubuvugizi amabanki akajya abaha inguzanyo vuba kandi ayo mabanki atagoye abahinzi.
Agira ati “Ikintu gikunze kubangamira abatubuzi (b’ibirayi) n’abandi bahinzi muri rusange ni amafaranga. Ariko abahinzi bajya gushaka amafaranga ku mabanki nk’uko babivuga ntibayabone. Nubwo bayabemerera akazaboneka ihinga ryararenze.
Ati “Icyo twatuma abangaba bari kudusura na Leta cyane cyane ni uko batuvuganira kuri ayo mabanki akagira n’ubushake (bwo kubaha inguzanyo)”
Aba bahinzi bakomeza ko amabanki abagora ngo kuko n’iyo babahaye inguzanyo basabwa kuyishyura kandi batanze inyu iri hejuru ya 18%. Aha bifuza ko baramutse bahawe inguzanyo bajya batanga inyungu iri munsi ya 10%. Cyangwa se hakaba hajyaho banki yihariye y’abahinzi.
Itsinda ry’Amadepite bagize komisiyo y’ubuhinzi, ubworozi ndetse n’ibidukikije, ryasuye abo bahinzi, tariki ya 23/05/2014, ryabijeje kubakorera ubuvugizi; nk’uko Depite Semasaka Gabriel, ukuriye iyo komisiyo, abitangaza.
Agira ati “Birasaba rero kubikorera ubuvugizi hakarebwa niba habaho banki yihariye y’ubuhinzi, byakwanga hakaba habaho ubwumvikane n’amasezerano ku mabanki k’umurongo ujyanye n’ubuhinzi, bakareba uko bakorohereza abahinzi.”
Abahinzi b’ibirayi bo mu karere ka Burera bavuga iyo ikirere cyabaye cyiza bakabona amafaranga ahagije yo gukoresha mu buhinzi bwabo bagura imbuto, ifumbire ndetse n’umuti, bagira umusaruro mwinshi. Ngo kuburyo kuri hegitari imwe bashobora gukuramo toni zirenga 30 z’ibirayi.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|