Rwamagana: Aborozi b’i Nyagatare baje kwigira ku mworozi ntangarugero wo mu murenge wa Gishari

Aborozi bagera kuri 40 baturutse mu mirenge ya Rwimiyaga na Matimba yo mu karere ka Nyagatare, kuri uyu wa Kane tariki 8/5/2014, basuye umworozi ntangarugero wo mu murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana biyemeza ko bagiye kwihatira kororera mu biraro kuko ari byo bitanga umusaruro.

Ruzindana Bernard worora mu buryo bwa kijyambere, mu murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana yasobanuriye aba borozi bo mu karere ka Nyagatare ko kororera mu biraro byoroshye kandi bigatanga umusaruro mwinshi kuruta kuragira ku misozi.

Iyi nka ya Ruzindana Bernard ikamwa litiro 2o ku munsi.
Iyi nka ya Ruzindana Bernard ikamwa litiro 2o ku munsi.

Ruzindana kandi yamaze impungenge aba borozi bo mu karere ka Nyagatare ku bavuga ko izi nka zororerwa mu biraro zirya cyane, maze ababwira ko atari byo ahubwo ko ngo kororera mu biraro birinda inka kuba zakwandura indwara zitandukanye zavana ku gasozi.

Aba borozi baturutse mu karere ka Nyagatare batangajwe no kubona inka imwe yororerwa mu kiraro na Ruzindana ibasha gutanga litiro 20 z’umukamo ku munsi mu gihe kuri bo bororera ku gasozi ngo usanga izi litiro zitangwa n’inka z’imbyeyi zigera ku munani, batangaza ko bagiye kuyoboka ubworozi bwo mu biraro ngo kuko ari bwo butanga umusaruro.

Aborozi b'i Nyagatare baje kwirebera uko kororera mu kiraro byatanga umusaruro kuruta kuragira ku misozi.
Aborozi b’i Nyagatare baje kwirebera uko kororera mu kiraro byatanga umusaruro kuruta kuragira ku misozi.

Habimana Jean Paul, umwe mu bagize koperative y’abaganga b’amatungo mu karere ka Nyagatare wari wazanye n’aba borozi, na we yashimangiye ko kororera mu biraro ari byo bitanga umusaruro w’ubworozi ukwiriye, maze asaba aba borozi b’i Nyagatare guhindura ubworozi bakora bukarushaho kubateza imbere.

Aba borozi bo mu karere ka Nyagatare, ngo ahenshi usanga batororera mu biraro ahubwo baragira inka ku gasozi hirya no hino mu nzuri bafite.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka