Gatsibo: Zimwe mu nka zatanzwe muri gahunda ya Girinka zaragurishijwe

Kugeza ubu inka zitaramenyekana umubare neza zatanzwe muri gahunda ya Girinka munyarwanda, zaragurishijwe mu Murenge wa Remera mu karere ka Gatsibo nkuko bitanazwa n’Ubuyobozi bw’uyu Murenge.

Ibi ni ibyagaragaye nyuma y’aho Kigali Today iganiriye n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera Ndayisenga Jean Claude, akadutangariza ko hari inka zatanzwe muri gahunda ya girinka munyarwanda zagiye zigurishwa, gusa ngo umubare nyawo w’izagurishijwe nturamenyekana neza kuko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane abazigurishije.

Agira ati: ‘Icyo kibazo twarakimenye aho twasanze hari bamwe mu baturage bavuga ko bibwe inka kandi baRAzigurishije, ibyo bikadutera urujijo ari nayo mpamvu turi gukora ipererereza ryimbitse mu tugali twose kugira ngo tumenye abazigurishije bakabeshya ko bazibwe”.

Muganga w’amatungo mu Murenge wa Remera Mbuguje Dismas, mu kiganiro yagiranye na Kigali today kuri uyu wa gatatu tariki 4 kamena 2014, yemeje amakuru y’igurishwa ry’izi nka ariko nawe akunga mu ry’umuyobozi w’Umurenge ko umubare w’izagurishijwe utaramenyekana neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise, nawe yemeza ko icyo kibazo gihari kuko hari abaturage biyibisha inka cyangwa bamara kwitura na bwo akayigurisha. Ibi ngo bisa no guteshuka kuri gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Ruboneza akomeza avuga ko iyi gahunda yaziye kurwanya bwaki mu baturage ndetse no kugira ngo abaturage babone ifumbire mu rwego rwo kongera umusaruro no gukomeza kwiteza imbere mu bukungu.

Gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2006, hagamijwe guca burundu indwara zishingiye ku mirire mibi ndetse no kubona ifumbire mu rwego rwo kongera umusaruro.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka