Bamwe mu baturage bahinga ibihumyo mu karere ka Nyaruguru, bavuga ko ari bwo buhinzi bworoshye kurusha ubundi bwose bubaho.
Abanyamuryango ba koperative Umubano ikoresha ikusanyirizo ry’amata mu murenge wa Nyange bavuga ko kubura amata bitumye imashini zimara imyaka 3 zidakora.
Mu gihe bavuga ko ubukire bafite babukesha kawa, abasaza mu karere ka Ngoma bavuga ko baterwa ishavu n’uko urubyiruko rutari kwitabira gutera kawa.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI) irateganya gushyiraho urubuga (Forum) ruzajya rugira inama abahinzi kugira ngo hanozwe servisi bahabwa.
Abanyeshuri biga mu ishami ry’ubuhinzi muri IPRC-South, bikorera umuti urwanya ibyonnyi mu myaka bifashishije ibyatsi biboneka mu Rwanda.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyoherezwa hanze biva ku buhinzi(NAEB), cyafatiriye Toni 10 za kawa tariki 16/11/2015, zari zijyanywe muri Uganda.
Abanyamuryango ba koperative COCELERU y’abafite Virusi itera SIDA n’abafite ubumuga mu murenge wa Rukomo barishimira ko batakishyurirwa Mitiweli nk’uko byahoze.
Kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2015, muri IPRC-South hatangijwe ku mugaragaro kwigisha guhingisha imashini no kuhira imyaka, mu buryo bw’igihe gitoya cy’amezi atatu.
Amashyirahamwe y’abagore bahinga ikawa bavuga ko iki gihingwa iyo cyitaweho gitanga umusaruro ku buryo cyageza ubukire ku bagihinga.
Amakusanyirizo yo mu Karere ka Kamonyi ngo ahangayikishwa n’abagemura amata atanyujijwemo ngo apimwe ubuziranenge kuko iyo apfuye byitirirwa aborozi bose bo mu karere.
Federasiyo y’amakoperative y’abahinzi b’ibirayi mu Rwanda igiye gushyiraho ikigega cya miliyoni 200 kizafasha mu gukemura ikibazo cy’imbuto y’ibirayi ku bahinzi.
Mu murenge wa Kansi imiryango 262 itaragiraga aho guhinga, yatijwe n’abandi baturage ubutaka, kugira ngo nayo ihinge yivane mu bukene.
Bitewe n’uko gukoresha ifumbire bituma umusaruro wiyongera,mu karere ka Nyabihu ngo bagamije ko abayikoresha bava kuri 62% bakagera kuri 80%.
Igishanga cya Mukunguri gihuriweho n’uturere twa Ruhango na Kamonyi gifite hegitari 700, ariko 300 muri zo ntizibyazwa umusaruro kuko zidatunganyijwe.
Abahawe inka muri gahunda ya Girinka bagejejweho ibikoresho bizabafasha kwita kuri izo nka kugira ngo bazirinde indwara zibahe umusaruro.
Bamwe mu bahinzi b’icyayi mu Murenge wa Rugabano, muri Karongi bavuga ko n’ubwo bahinga icyayi bataranywaho ngo bumve uko kimeze.
Bamwe mu bahinzi batangaza ko batinya kugura inyongeramusaruro zo guhinga mu mirima y’imusozi kubera impungenge z’uko ikrere cyabatenguha bakarumbya.
Abaturage bo mu Kagari ka Gihuta, mu Murenge wa Rugarama, bavuga ko guhinga basaranganyije amasambu bibafasha gutezanya imbere mu miryango.
Umushinga Harvest Plus wazanye toni 69 z’ibishyimbo bikungahaye ku butare (fer), kugira ngo abahinzi babisimbuze ibyo bari basanzwe bahinga.
Ruzibiza Jean Claude, umworozi w’inkoko mu Karere ka Rukindo, yatangiye bimugoye ariko ubu ageze ku rwego rwo guhugura abandi kinyamwuga.
Indwara y’ifumbi mu nka ngo iteye impungenge Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, aho mu nka 800 zasuzumwe mu turere dutatu basanze 305 zirwaye.
Abahinzi batswe ubutaka bwegereye ibishanga ngo habungabungwe ibidukikije, barashima ko bashumbushijwe ubuhinzi bwa Green house butangiza ibidukikije.
Abahinzi bo mu Karere ka Gicumbi bavuga ko ifumbire yo ku birundo ari iyo ibunganira kuko badafite ubushobi bwo kugura “mva ruganda”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana b’abakobwa, rituma iterambere ryabo n’iry’umuryango muri rusange ridindira
Abahinzi bo mu karere ka Nyamasheke batangaza ko bakomeje gutegereza ko ishwagara amaso akaba yaraheze mu kirere.
Abakora akazi k’ubucuruzi bw’amata muri Kongo (RDC ) bayakuye mu Rwanda barasabwa kwita ku buziranenge bwayo kugira ngo atazagira uwo ahumanya.
Aborozi b’inka bo mu Karere ka Burera barishimira ko ikaragiro ry’amata begerejwe ryatangiye gukora bakaba baratangiye kugurishayo amata y’inka zabo.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibikomoka ku buhinzi bijyanwa mu mahanga kirasaba abahinga Ikawa mu Karere ka Rutsiro kongera ubwinshi n’ubwiza bwayo.
Kwizihiza umunsi w’ibiribwa kw’isi ubusanzwe biba ku italiki ya 16 Ukwakira ariko mu Rwanda uzizihizwa tariki 22 Ukwakira 2015.
Abafashamyumvire mu buhinzi barasaba guhabwa ibikoresho bifashisha mu mu kwigisha abaturage uburyo bwo guhinga kugira ngo bongere umusaruro.