Iburasirazuba: Nubwo izuba ryibasiye ibice bimwe umusaruro urashimishije

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba buravuga ko umusaruro wabonetse mu gihembwe cy’ihinga gishize ushimishije n’ubwo izuba ryibasiye ibice bimwe by’iyo ntara.

Byavugiwe mu biganiro byahuje Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi [MINAGRI], Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, amakoperative y’abahinzi n’abaguzi b’umusaruro w’ubuhinzi, hagamijwe kureba uko igihembwe cy’ihinga gishize cyagenze no gufata ingamba zizatuma igitaha kigenda neza.

Abafite aho bahuriye n'ubuhinzi mu Ntara y'Iburasirazuba barebera hamwe uko igihembwa cy'ihinga gishize cyagenze banafata n'ingamba z'igitaha.
Abafite aho bahuriye n’ubuhinzi mu Ntara y’Iburasirazuba barebera hamwe uko igihembwa cy’ihinga gishize cyagenze banafata n’ingamba z’igitaha.

Ibyo biganiro byabereye ku cyicaro cy’intara y’Uburasirazuba tariki 08 Mutarama 016. Mu mezi make ashize bamwe mu bahinzi bo mu turere twa Kayonza, Nyagatare na Kirehe bagaragazaga ikibazo cy’uko babuze imvura bamwe bahinze biruma abandi ntibirirwa bahinga.

Gusa uduce twagize ikibazo cy’izuba ngo ntitwahungabanyije umusaruro w’ubuhinzi muri iyo ntara muri rusange, nk’uko guverineri wa yo Uwamariya Odette yabivuze.

Ati “Muri rusange iki gihembwe nticyagenze neza uko twabyifuzaga kuko imvura yatinze kugwa n’aho igwiriye ntiyagwa ahantu hose. Nubwo izuba ryavuye hari aho byagenze neza tuniteze umusaruro ushimishije.

Guverineri w'Iburasirazuba, Uwamariya Odette, avuga ko nubwo ibice bimwe by'iyo ntara byabuze imvura umusaruro wabonetse ushimishije.
Guverineri w’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, avuga ko nubwo ibice bimwe by’iyo ntara byabuze imvura umusaruro wabonetse ushimishije.

Ku bigori twiteze hejuru ya toni 390.000, ku muceri ho nta n’ikibazo cyabaye, ahabaye ikibazo ni kuri soya n’imyumbati ariko muri rusange byagenze neza.”

Mu Burasirazuba hakunze kuvugwa ikibazo cy’abamamyi bihererana abahinzi bakabagurira umusaruro babahenze, umuhinzi agahomba mu gihe inyungu z’umurengera zijya mu mifuka y’abo bamamyi.

Guverineri Uwamariya yasabye abahinzi kujya bahunika umusaruro wabo bateganyiriza ahazaza, kuko wabagoboka mu gihe habaye ibibazo bituma batabona umusaruro mwiza mu gihembwe cy’ihinga gikurikiyeho.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Musabyimana Innocent, yijeje abahinzi kuzabona imbuto ku gihe.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Musabyimana Innocent, yijeje abahinzi kuzabona imbuto ku gihe.

Nubwo ibice bimwe byagize ikibazo cy’izuba byanagaragaye ko inyongeramusaruro zitakoreshejwe neza mu gihembwe cy’ihinga gishize, Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Musabyimana Innocent, yasabye ko mu gihembwe cy’ihinga gitaha byazashyirwamo imbaraga kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera.

Ati “Birasaba ko gukoresha ifumbire twabishyiramo imbaraga tureba cyane ahatunganyijwe hari amaterase, aho bashobora kuhira, aho ni ahantu lLta iba yashyize imbaraga kugira ngo umusaruro wiyongere.”

Yijeje abahinzi ko muri iki gihembwe cy’ihinga noneho bazabona imbuto ku gihe, avuga ko hagati muri Gashyantare izaba yabagezeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka