Hagiye kongera gutumizwa imbuto y’imyumbati hanze y’igihugu

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB, kiravuga ko kigiye gutumiza indi mbuto y’imyumbati mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Ibi bika ari mu rwego rwo kurushaho guhangana n’ikibazo cy’imbuto y’imyumbati yibasiwe n’indwara ya Kabore hirya no hino mu gihugu.

Hagiye kongera gutumizwa indi mbuto y'imyumbati
Hagiye kongera gutumizwa indi mbuto y’imyumbati

Umukozi wa RAB, Gasana Aime Parfait uyihagarariye mu ntara y’Amajyepfo, avuga ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri 2016, bazaba bamaze kwinjiza mu gihugu imbuto y’imyumbati ingana n’ingeri miliyoni 15, zizakwirakwizwa mu baturage.

Agira ati “Mu mwaka ushize twazanye indi mbuto, tuyiha abatubuzi, bayitubura ku buso bunini, ubu twatangiye kuyikwirakwiza mu baturage, b’uturere dutandukanye”.

Uyu muyobozi akavuga ko imyumbati yose yagaragaweho uburwayi, ubu yamaze kurandurwa ikaba yaratwitswe, bakaba bashishikajwe no gushakira indi mbuto nshy abaturage kugirango bongere bayihinge ku bwinshi.

Imbuto itegerejwe izava mu gihugu cya Uganda, bikaba biteganywa ko nibura izaterwa kuri hegitari zisaga 500.

Mpunyamirwa Francois, ashinzwe ubuhinzi mu karere ka Ruhango ari nako kavuzwemo uburwayi bwa Kabore cyane, avuga ko ubu barimo gushishikariza abaturage kwirinda gutera imbuto y’imyumbati babonye iyo ariyo yose.

Kuko ngo bakomeje bakabikora iyi ndwara itazigera icika, agasaba abaturage kwihangana, kuko mu gihe gito bose imbuto nziza izaba yabagezeho.

Ikibazo cy’indwara ya Kabore, cyagize ingaruka ku mpande zitandukanye, haba ku ruhande rw’abahinzi bavuga ko basubiye inyuma mu bukungu, kuko bazamurwagwa n’igihungwa cy’imyumbati cyane cyane abo mu gace k’Amayaga mu karere ka Ruhango.

Ikindi ni uko muri aka gace hari uruganda rw’imyumbati rwatangiye mu kwezi kwa Kane 2012, na rwo rukaba rwaragize igihombo kuko rutakibona umusaruro uhagije rutunganya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka