Mu gihe mu Rwanda bimenyerewe ko Inkware ari inyoni z’agasozi ziba mu mashyamba ndetse zikaba zitangiye gucika, ikigo “Eden Business Center”, giherereye mu Kagari ka Ruyenzi, mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi cyorora inkware zo mu rugo kandi abayobozi bacyo bahamya ko zitanga umusaruro.
Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Muhanga baranenga uburyo hari zimwe mu nyongeramusaruro zibageraho zipfunyitse mu buryo butujuje ubuziranenge.
Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro bamaze kugerwaho na gahunda ya “Gira inka Munyarwanda” bemeza ko kuva bamara kubona ayo matungo babashije kwikura mu bukene biteza imbere, babikesa ko umusaruro wabo wiyongeye kubera kubona ifumbire bakura ku nka bahawe.
Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko gahunda yo gutera intanga ku nka ariyo yizewe kurusha kubangurira ku bimasa, kuko ngo ibimasa hari igihe bitera inka indwara.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) iratangaza ko amatsinda ya twigire muhinzi adakora neza mu Karere ka Muhanga, mu gihe yagiyeho agamije gufasha kongera umusaruro.
Ibirayi byahinzwe mu gihembwe cy’ihinga cya 2015 B, mu Kagari ka Kagina ho mu Murenge wa Runda, byajemo uburwayi bubyumisha bitarera none abahinzi baribaza aho bazakura ibyo kwishyura imbuto.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) iravuga ko nyuma yo kubona ko hari uturere tutitabira gukoresha inyongeramusoruro uko bikwiye yiyemeje gufata ingamba zikomeye, kuko aho bitabiriye gukoresha inyongeramusaruro umusaruro wiyongereye ku buryo bugaragara.
Abahinzi b’ibigori bibumbiye mu mashyirahamwe atandukanye mu murenge wa Mutendeli,barataka igihombo ngo gikomeye batewe n’imungu yibasiye umusaruro wabo ukiri mu mirima no mu bwanikiro bigatuma ugabanuka.
Abahinzi b’imyumbati mu Karere ka Ruhango baravuga ko imbuto y’imyumbati yaturutse mu gihugu cya Uganda na yo yatangiye kurwara ndetse ngo uburwayi bwayo burenze ubw’iya mbere.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) irasaba abayobozi b’uturere n’abafatanyabikorwa mu bikorwa bikorerwa ku butaka kwitondera ibikorwa byo kubaka amazu ku butaka buhingwaho mu rwego rwo kwagura ibishushanyo mbonera by’imijyi.
Abaturage bo mu Karere ka Kirehe ngo bakomeje kugaragaza ubushake buke bwo kwishyura miliyoni 94 z’ifumbire bahawe na Minisiteri y’ubuhinzi (MINAGRI) bitwaje ko ari impano ya Leta.
Aborozi bo mu Mudugudu w’Akayange ka 2, Akagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi wo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko indwara y’uburenge iheruka kugaragara muri aka gace izanwa n’imbogo zikiri mu nzuri zabo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba, Jabo Paul arasaba abaturage gushyira umutima wabo ku buhinzi bwa Kawa bazikorera kandi bazisasira, ku buryo bishobora kubateza imbere ndetse bikaba byabatunga byonyine.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB), ambasaderi George William Kayonga avuga ko kubarura ibiti bya Kawa biri mu gihugu bizateza imbere abahinzi bayo, ndetse n’igihugu muri rusange.
Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Kayonza bavuga ko ubworozi bwa gakondo bukiri imbogamizi ku iterambere ry’ababukora.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI, irashishikariza abahinzi bo mu karere ka Gatsibo guhinga kinyamwuga bitabira gukoresha inyongeramusaruro. Iyi Minisiteri irabikora mu rwego rwo gusobanurira abahinzi amategeko n’amabwiriza agenga ikoreshwa ry’amafumbire.
Abaturage bo mu Mirenge ya Muzo na Mugunga yo mu Karere ka Gakenke banze ingurube bari bagiye guhabwa n’umuryango utabara imbabare mu Rwanda wa Croix Rouge, bavuga ko zitajyanye n’igihe ku buryo zabafasha kwiteza imbere.
Abaturage bo mu Karere ka Kayonza barashishikarizwa gukoresha imisarane-mborera kuko yababera igisubizo ku mwanda kandi ikabaha ifumbire.
Bizimana Jean de Dieu wo mu Mudugudu wa Nyirakigugu, Akagari ka Nyirakigugu, Umurenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu amaze imyaka ibiri ahinze ibinyomoro none amafaranga yakuyemo ngo azayirihira kaminuza.
Aborozi bo mu Karere ka Kayonza barifuza ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2015/2016 akarere kazubaka ikusanyirizo rinini ku muhanda wa kaburimbo, aho uruganda rw’inyange rushobora kuyasanga bitagoranye.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) irasaba abahinzi b’ibirayi kongera umusaruro bakura kuri hegitari bifashishije inyongeramusaruro, kuko umusaruro babona ari muke ugereranyije n’uwo bakwiye kubona.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kiratangaza ko cyagize uruhare mu guhashya inzara yatumaga abaturage bo bice bimwe na bimwe by’u Rwanda basuhukira mu tundi turere no mu bihugu bidukikije.
Kuri uyu wa 30 Mata 2015 Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Gerardine, yasuye Akarere ka Rutsiro ngo mu rwego rwo kureba uko gahunda y’igihembwe cy’ihinga Saison B 2015 kigeze maze anenga abayobozi bategera abaturage ngo babakangurire guhinga no korora kijyajyambere.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara bahinga mu bishanga barahamya ko kuva batangira kubihingamo ubuzima bwabo bwahindutse bukaba bwiza cyane, kuko bavuga ko akenshi mu bishanga hava umusaruro mwinshi kuruta imusozi.
Umworozi w’inkoko witwa Mukansanga wo mu Kagari ka Kayonza ko mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza amaze gupfusha inkoko zigera kuri 400 mu gihe cy’iminsi ibiri.
Abashakashatsi ku bijumba by’umuhondo bo mu ihuriro mpuzamahanga ryitwa SPHI (Sweetpotato for Profit and Health Initiative) baturutse mu bihugu 11 by’Afurika; bagaragarije u Rwanda uburyo rwafasha abaturage guteza imbere icyo gihingwa kivugwaho kwera cyane kandi vuba, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no kuba (…)
Mu gihe bamwe mu mpunzi z’Abarundi zinjirira mu Karere ka Bugesera zizana n’ibintu bike zishoboye harimo n’amatungo, Akarere ka Bugesera karimo kuyashyira mu kato kugira ngo hataba harimo arwaye akanduza ayo ahasanze.
Abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko bamaze kumenya akamaro ko guhinga icyayi bitewe n’inyungu bakibonamo ugereranije na mbere aho batari bafite ubumenyi buhagije, n’inyungu icyayi gishobora kuzanira umuturage.
Abaturage bahangayikishijwe n’udusimba turya imyaka yabo tuyihereye mu mizi n’imvura yaguye itinze ikaba na nkeya, bigatuma ntacyo bazabasha gusarura muri iki gihembwe cy’ihinga B.
Mu gihe umuhinzi asabwa gufumbiza ifumbire y’imborera n’ifumbire mvaruganda kugirango abashe kubona umusaruro mwinshi, bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Rutare bavuga ko kubona amafaranga yo kugura ifumbire ya “Nkunganire” bibagora bagahitamo gufumbiza ifumbire y’imborera gusa.