Rusizi: Aborozi baribaza impamvu ikusanyirizo ry’amata bubakiwe ridakora

Aborozi bo mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi babangamiwe n’ikusanyirizo bubakiwe rimaze imyaka 2 ridakora.

Aba baturage bavuga ko bari barubakiwe iryo kusanyirizo kugira ngo rijye ribafasha gutunganya umusaruro w’amata y’inka zabo kugira ngo bajye bayajyana kuyacuruza yujuje ubuziranenge ariko kuva rihagaze basigaye bagemura amata atujuje ubuziranenge.

Ikusanyirizo bubakiwe rimaze imyaka 2 rihagaze
Ikusanyirizo bubakiwe rimaze imyaka 2 rihagaze

Aba borozi bavuga ko baba bafite impungenge zo kugemura amata adapimye kuko ngo bishobora guteza uburwayi abayanywa cyane cyane abaturanyi babo bo muri Congo kubera ko bayajyana adafite isuku

Karangwa Felix ni umworozi wagemuraga amata mu ikisanyirizo rya Nyakarenzo avuga ryari ribafitiye akamaro kuko ryatumaga babona isoko ry’amata kuko bayabafatiraga kugiciro kibashimishije ikindi bakagira icyizere y’ubuziranenge bwayo kuko aba yapimwe.

Yagize ati” Iri kusanyirizo ryari ridufitiye akamaro kanini kuko twahazanaga amata kugiciro gishimishije nk’aborozi umuntu akaba yanayanywa yizeye ko yujuje ubuziranenge kuko aba yapimwe dufite impungenge “.

Ndagijimana Albert avuga ko iryo kusanyirizo ryacungwagwa na koperative yitwa Zirakamwa yavuze ko yahombye igahagarika imirimo yayo yo kuyicunga gusa asobanura ko habayeho ubusambo mu kuricunga kuko ngo ntanyungu abanyamigabane bigeze babona

Aborozi ba Nyakarenzo bafite ikibazo cy'ikusanyirizo ryahagaze
Aborozi ba Nyakarenzo bafite ikibazo cy’ikusanyirizo ryahagaze

Ati” twebwe nkaborozi twahagemuraga amata iyo turebye dusanga harabayeho ubusambo bwo kwiba amafaranga y’abaturage ni ubujura sintinya kubivuga impamvu mvuga ko ari ubujura ni uko mu imigabane y’abanyamuryango bose habuzemo inyungu”.

Niyonsaba Pascal ushinzwe ubworozi mu karere ka Rusizi avuga ko iryo kusanyirizo ryagize ikibazo cy’imicungire mibi aho abayobozi baricunganga baryibye miriyoni zisaga 7 bituma habaho igihombo imikorere iba mibi

Akomeza avuga ko kubufatanye n’umuryango wa Heifa international ngo bagiye kongera kuribyutsa aho aborozi bari gukusanya imigabana kugirango hashakishwe ibikoresho by’ibanze dore ko n’ibikoresho byaryo nabyo bari byibwe.

Ati” Iri kisanyirizo ry’amata rya Nyakarenzo ryakozeho igihe kirekire ariko riza kugira ikibazo cyuko abari bagize komite nyobozi baje kwiba amafaranga yaryo asanga miliyoni 7 ariko ubu kubufatanye n’abaterankunga rigiye kongera gutangira mu gihe gito”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka