Babigaragarije muri gahunda yateguwe n’Akarere kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ukuboza 2015, mu muhango wo gutanga inka 83 ku baturage batishoboye mu mirenge 12 igize akarere ka Kirehe.

Madalina Mukandekwe, umukecuru w’imyaka 71 wo mu mudugudu wa Byinana Akagari ka Kirehe, yishimiye gushumbushwa inka kuko iye yapfuye akaba ashima Perezida Paul Kagame kuba yarazanye gahunda ya Girinka.
Yagize ati “Ibyishimo mfite uwiteka niwe ubizi kuba banshumbushije narapfushije inka ngiye gusubirana ubukumi ubwo mbonye amata, hehe no kuzira bwaki! iki gihugu ngifatiye ukw’iburyo umubyeyi wacu Paul Kagame aragahoraho.”

Yakomeje avuga ko agiye gufata neza inka ahawe nawe akazitura kandi ngo ibyangombwa byose birahari kuko afite ikiraro cy’inka cyubatse neza akaba afite n’ubwatsi buhagije.
Elias Barihuta ati “Uretse amata n’ifumbire ni ngombwa ubu tugiye guhinga n’ahatera hazera, byose ni Nyakubahwa Perezida Paul Kagame! arakagire amata.”
Yamaganye abafata nabi inka bahawe, ati “Abazigurisha n’abakazifata nabi abo ntituri kumwe, igomba kubyara nkitura izindi nkazifata neza sinzimye igicaniro kandi Kagame yaranyoroje.”

Abo baturage basanga guhabwa inka ari uburyo bwo kubafasha mu iterambere haba mu mirire no kwifasha mu bundi buzima busanzwe, kuko urugo rwagezemo inka ruba rusezeye ubukene.
Niyotwagira Anathalie umukozi w’akarere ushinzwe ubworozi, yasabye abahawe inka kuzifata neza boroza abandi muri gahunda yo kurwanya ubukene.
Ati “Muzifate neza. Ni 83 turizera ko mu mwaka utaha muzoroza abaturage 83 tuzabafasha kuzitera intanga, kugira ngo zibyare inyana nziza,kuzigurisha ntibyemeye ni inyana muhawe na Perezida wa Repuburika, muzibyaze umusaruro mubone n’amata ubuzima bukomeze kuba bwiza.”
Mu gihe abamaze guhabwa inka muri Kirehe binyuze muri Gahunda ya Gira inka bagera ku bihumbi 12, iyo gahunda izakomeza igere ku muturage wese udafite ubushobozi bwo kwigurira inka hagamijwe kumufasha gutera imbere.
Ohereza igitekerezo
|
gira inka ni gahunda nziza cyane dushimira Paul Kagame wayizanye kuko yadushashije abanyarwanda benshi