Igihembwe cy’ihinga B cyatangiye gitinze bitewe n’imvura itaragwiriye igihe, biba ngombwa ko hari n’abarandura imyaka bagatera bundi bushya, ariko nyuma y’uko imvura iguye, abahinzi bizeye kuzagira icyo baronka n’ubwo ibihe bitababereye byiza.
Immacule Zaninka umwe mu bahinzi batuye mu kagari ka karama, umurenge wa Cyanika atangaza ko n’ubwo hari imyaka yangiritse kubera imihindagurikire y’ibihe yizeye kuzagira bicye arokora agakomeza kwiteza imbere.
Agiara ati “Aho bigereye ubu umuntu azasarura ibizaboneka ariko nk’ibishyimbo ku ruhande rumwe bimwe byarapfuye, ariko umuntu azasarura nk’imyumbati n’ibindi, ubuhinzi bwaduteje imbere nahereye ku nkoko ubu ngeze ku ngurube eshatu zibwaguye.”
Marie Claire Uwimbabazi we atangaza ko bategereje kuzagira icyo basarura n’ubwo batinze guhinga.
Ati “Twahinze ibishyimbo ubu nibyo bigezweho uretse ko bitagenze neza, bitewe n’izuba ryavuye hanyuma ntitwahingira igihe, yenda ubu tuzarokora dujeya ubu turategereje kuko ibishyimbo bitarera.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika Chrisostome Ndolimana, atangaza ko nk’ubuyobozi bagira inama abaturage yo kujya bahingira igihe kiba cyateganijwe kandi bagakoresha n’ifumbire kugira ngo babashe kuzasarura.
Ati “Ubu icyo dushishikariza abaturage ni uguhingira ku gihe, koko tukajyana n’itaganyagihe duhabwa n’ikigo kibishinzwe, abantu bakagerageza guhingira igihe kandi bagafumbira tukareba ko bazeza.”
Abaturage kandi bashishikarizwa kujya bitabira amatsinda ya twigire muhinzi, kuko ariyo abafasha kubona ifumbire mu buryo bworoshye n’imbuto za kijyambere bibasha gutanga umusaruro mwinshi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|