Ubwo uyu mushinga watangizwaga, Umuhuzabikorwa w’umuryango DUHAMIC-ADRI, Habineza Innocent, yavuze ko uyu mushinga uzibanda mu bikorwa byo gukomeza gutunganya iki gishanga hongerwa amazi yo kuhira umuceri, guhugura abahinzi n’ibindi.
Akaba yasabye abahinzi kumva ko ibi bikorwa ari ibyabo, bakabyitabira bakabigiramo uruhare kugira ngo umusaruro w’ibigori n’umuceri bihingwa muri iki gishanga wiyongere.
Abahinzi bahinga iki gishanga bakaba bishimiye uyu mufatanyabikorwa kuko agiye kubakuriraho zimwe mu mbogamizi bahuraga nazo, kugira ngo umusaruro wiyongere.
Uzabakiriho Jean Damascene umuyobozi wa Koperative yitwa KIABR, yagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura nazo, bifuza ko uyu mushinga uzabafashamo kugira ngo umusaruro uzamuke, zirimo, kuba nta buhunikiro bagira, bityo bakweza imyaka bagahita bagurisha ku giciro gito, kugira ngo umusaruro wabo utangirika, kuba bagifite amazi make n’ibindi.
Uhagaze Fraoncois, n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imari n’iterambere, yasabye abahinga igishanga cya Rugeramigozi, ko batagomba kugendera ku ntego z’ugiye kubafasha, ahubwo ko bagomba gukora cyane bakazirenza.
Umuryango wa DUHAMIC-ADRI, uvuga ko wifuza kuzamura umusaruro uva muri iki gishanga ku kigereranyo cya 35%.
Igishanga cya Rugeramigozi, kikaba gihingwamo n’abaturage basaga 1600, ku musaruro umwe bakaba bezaga Toni 4’5 kuri Hegitari bakaba biteguye kuzizamura zikagera kuri zirindwi.
Uretse gufasha aya makoperative ahinga iki gishanga kiri hagati y’Akarere ka Muhanga na Ruhango, uyu mushinga unateganya guca no gutunganya amaterasi y’indinganire ari mu nkengero z’iki gishanga.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Umuhuzabikorwa wa DUHAMIC-ADRI yitwa BENINEZA Innocent ntabwo ari HABINEZA Innocent