Barungukira ikoranabuhanga rigezweho muri “ApiExpo 2016 "

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), ivuga ko imurikabikorwa mpuzamahanga ribera i Kigali ku bijyanye n’ubuki(ApiExpo), rizasigira abavumvu b’Abanyarwanda ikoranabuhanga rigezweho.

Byavuzwe na Minisitiri w’buhinzi n’ubworozi, Mukeshimana Géraldine, mu muhango wo gutangiza iri murikabikorwa rizamara icyumweru, wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2016.

Minisitiri Mukeshimana Gerardine avuga ko ApiExpo 2016 izasigira abavumvu ikoranabuhanga rigezweho
Minisitiri Mukeshimana Gerardine avuga ko ApiExpo 2016 izasigira abavumvu ikoranabuhanga rigezweho

Ryitabiriwe n’ibihugu bitandukanye byo ku migabane yose y’isi, aho bari guhanahana ubunararibonye, ku kuzamura ubwiza n’ubwinshi bw’umusaruro w’ubuki.

Minisitiri Mukeshimana avuga ko iri murikabikorwa rifitiye akamaro kanini abavumvu bo mu Rwanda.

Yagize ati “ Hano hari abanyabwenge batandukanye bafite udushya muri uru rwego. Abavumvu bacu rero barahakura ikoranabuhanga rigezweho ryabafasha kongerera agaciro ibyo bakora”.

Yavuze kandi ko biciye mu mahugurwa ateganyijwe muri iki cyumweru, abavumvu bo mu Rwanda baziga kurenga urwego rwo gutunganya ubuki gusa, bakiga kugira ibindi byiza babukuramo.

Mukakalisa Marie Françoise, umuvumvu ukomoka mu karere ka Kirehe, avuga ko hari byinshi azahungukira.

Ati “Tuzahungukira ikoranabuhanga rishya kuko twigira kuri bagenzi bacu bafite ibyo baturusha. Turahungukira kandi n’amasoko kubera kumenyana n’abo mu bindi bihugu”.

Nsengimana wo mu karere ka Nyamagabe, avuga ko n’ubwo hari icyo bazungukira muri iri murikabikorwa, bagifite imbogamizi mu mwuga, mu gace batuyemo.

Ati “Haracyari ikibazo cy’abahinzi bakoresha imiti yica udukoko mu myaka, ikanica n’inzuki zitanga ubuki.

Hari kandi bamwe muri twebwe batarabasha guhindura imyumvire, bacyumva ko bakwigumira mu bworozi bw’inzuki bwa gakondo kandi butanga umusaruro muke.

Hari n’ ihindagurika ry’ibihe mu gihugu cyacu, rituma inzuki hari igihe zitabasha gutanga ubuki”.

Avuga ko ibi bibazo babigejeje ku nzego bireba, ku buryo ngo birimo gushakirwa ibisubizo birambye.

Basura ibikorwa bitandukanye bikomoka ku buki biri kumurikwa
Basura ibikorwa bitandukanye bikomoka ku buki biri kumurikwa

MINAGRI ivuga ko mu Rwanda umusaruro w’ubuki ungana na toni ibihumbi 4500 ku mwaka, ariko ngo uracyari muke. Ikangurira abavumvu kongera imbaraga mu gukoresha imizinga ya kizungu.

Umuzinga wa kizungu utanga umusaruro ungana n’ibiro 60 ku mwaka, mu gihe uwa gakondo utanga ibiro 6 gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka