Batangiye kwigishwa umuco wo korora bakiri bato

Abanyeshuri 43 bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Bunge mu Karere ka Nyaruguru, borojwe ihene, kugira ngo bibafashe gukurana umuco wo kwikorera.

Uwo mukobwa avuga ko iyo hene yahawe azayorora ikamugeza ku nka.
Uwo mukobwa avuga ko iyo hene yahawe azayorora ikamugeza ku nka.

Abana baturuka mu miryango ikennye kurusha iyindi yo muri uyu Murenge wa Rusenge, ni bo bahawe izi hene n’umushinga YWCA (Young Women Christian Association), mu mpera z’icyumweru gishize.

Aba banyeshuri bavuga ko kubera kuvuka mu miryango ikennye ngo hari ibyo bajyaga bakemera ntibabashe kubibona, bakavuga ko ubu noneho bazabasha kubyibonera biturutse ku bworozi bagiye gukora.

Mukangango Diane umwe mu bahawe ihene, avuga ko uko zizagenda zororoka azajya agurishamo nkeya akabasha kwikenura. Ati “Nizizajya zibyara, urumva ko ntashobora kubura umwambaro cyangwa se ngo mbure ikayi. Nashoramo imwe nkabasha kubyibonera.”

Abanyeshuri 43 baturuka mu miryango ikennye kuruta indi nibo borojwe.
Abanyeshuri 43 baturuka mu miryango ikennye kuruta indi nibo borojwe.

Uyu munyeshuri kandi avuga ko izi hene yiteguye kuzorora neza zikazamugeza ku bushobozi bwo korari inka. Ati “Buhoro buhoro zizagenda zororoka kugeza ubwo nzaguramo inka.”

Kuba aba bana bakiri ku ntebe y’ishuri niho bahera basaba ababyeyi babo kubafasha kwita kuri aya matungo, kugira ngo azarusheho kubaha umusaruro kandi badataye ishuri.

Umukozi w’umushinga YWCA Frederic Iranyumva, yavuze ko aya matungo afite agaciro ka miliyoni 2,3Frw, akwiye kubera aba bana umusingi w’impinduka mu miryango yabo no mu gace batuyemo.

Ati “Icya mbere ni ukwigira. Izi hene rero bakwiye kuzifata nk’ihene zije mu miryango, yabo kugira ngo zibagirire akamaro, aho kuzifata nk’ihene z’umushinga cyangwa se ihene z’abazungu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka